Dj Khaled yatangaje ko agiye gukorana na Burna Boy ku muzingo we mushya

Dj Khaled yatangaje ko agiye gukorana na Burna Boy ku muzingo we mushya

 Nov 10, 2023 - 20:01

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Dj Khaled, yatangaje ko umuzingo mushya yenda gushyira hanze, ugomba kuba uriho umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy.

Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dj Khaled, amakuru avuga ko ateganya gushyira umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Burna Boy, ku muzingo we mushya yise “Til Next Time”, ugomba kujya hanze mu mwaka utaha.

Dj Khaled yatangaje ko agiye gukorana na Burna Boy

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Jeff Ihaza w’ikinyamakuru Rolling Stone, Dj Khaled yahishuye ko akunda cyane uyu muhanzi wo muri Nigeria, ari na yo mpamvu ateganya no gukorana na we kuri uyu muzingo mushya.


Iyi nkuru yashimishije abakunzi b’umuziki muri Afurika, by’umwihariko muri Nigeria, bakomeje kwishimira uburyo uyu muhanzi akomeje kugeza umuziki nyafurika ku ruhando mpuzamahanga.

Dj Khaled avuga ko yemera Burna Boy

Si ubwa mbere Dj Khaled na Burna Boy bazaba bakoranye, kuko basubiranyemo indirimbo "Last Last" ya Burna Boy, yavunnye umuheha ikongezwa undi.