Diamond wari wamaze kugera ahabereye igitaramo hazwi nko kuri 'Applo Club' ndetse yiteguye kuririmba, haje kubaho kutumvikana hagati y'abamureberera inyungu n'abateguye igitaramo bituma ahitamo kwigendera.
Uku kutumvikana kwatewe n'uko abareberera inyungu Diamond bashakaga ko ajya ku rubyiniro mbere y'umuhanzi wo muri Kenya Willy Paul, nyamara uyu muhanzi ari we wari kubanza.
Mu gihe izi mpaka zikomeje kubura gica habuze ureka undi ngo abanze ku rubyiniro, byaje gutuma Diamond n'abamureberera inyungu bafata icyemezo cyo kwigendera.
Mu mashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, yagaragazaga uyu muhanzi Willy Paul ashaka kujya ku rubyiniro ariko abashinzwe umutekano bakamumanuraho.
Mu kiganiro Willy Paul yagiranye n'itangazamakuru, yavuze ko Diamond Platinumz ari umuhanzi yemera ariko ibyo kuba yashakaga kubanza ku rubyiniro agahindura ibyari byapanzwe n'abateguye igitaramo byo ntabwo yari kubyemera.
Yavuze ko kandi yababajwe no kuba atahawe agaciro akwiye nk'umuhanzi uri mu gihugu cye, ahamya ko we yari kubanza ku rubyiniro mbere ya Diamond nk'uko byari byateguye, ariko Diamond ntiyitwaze icyo ari cyo ngo ashake guhindura ibintu uko abishatse.
