Diamond Platnumz yishongoye ku bahanzi bagenzi be

Diamond Platnumz yishongoye ku bahanzi bagenzi be

 Jun 19, 2025 - 18:30

Mu gihe abahanzi bo muri Afurika bakomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, Diamond Platnumz we yarikoroje  nyuma yo kuvuga ko ari we muhanzi wenyine ushoboye gukora buri bwoko bw’umuziki ku mugabane wose wa Afurika, ndetse ko ko bitamugora na gato.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Amerika, Diamond Platnumz yavuze ko ari we muhanzi wenyine wo ku mugabane wa Afurika ushoboye gukora umuziki w’amoko yose. Yagize ati:“Ndi umuhanzi ushoboye gukora injyana iyo ari yo yose. Ntabwo nkomwa mu nkokora n'ubwoko be'injyan (genre), kuko impano yanjye irazishoboye zose.”

Ibi yabivuze nyuma yo kubazwa icyo atandukaniyeho n’abandi bahanzi benshi bafite izina rikomeye muri Afurika, cyane cyane muri iki gihe ubuhanzi bwa muzika muri Afurika bukomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga.

Diamond Platnumz, wamamaye cyane binyuze mu njyana ya Bongo Flava, yakoranye indirimbo n’abahanzi bo ku rwego mpuzamahanga barimo Ne-Yo, Rick Ross, Omarion n’abandi, akaba ari no mu bahanzi ba mbere bo muri Afurika yinjije muzika yabo ku isoko rya Amerika n’u Burayi.

Uyu muhanzi arakunzwe cyane kandi ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuziki w’Afurika ku rwego rw’Isi, binyuze mu buhanga bwe, ubudasa mu myitwarire ye ndetse n’uburyo ashobora guhuza injyana zinyuranye n’umuco wa Afurika.

Diamond Platnumz avuga ko ari we muhanzi rukumbi ku mugabane wa Afurika ushoboye kuririmba mu njyana zose

Diamond Platnumz ari mu Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye igitaramo afite ku munsi w'ejo