Mu matora yabaye mu minsi yashize, Baba Levo yagaragaje ko afite abafatanyabikorwa benshi n’abamushyigikiye, aho yaje ku mwanya wa kabiri, arushijwe amajwi 88 gusa n’uwo bari bahanganye.
Muri ayo matora, uwari usanzwe ari Umudepite wa Kigoma Mjini, Shabani Ng’enda, ni we waje ku isonga, aho yatsindiye ku majwi 2,168, agahita yegukana itike yo kongera guhagararira ishyaka rya CCM mu matora rusange ateganyijwe.
Nubwo Baba Levo atabashije gutsinda, benshi barimo na Diamond Platnumz babonye uburyo yakiriwe n’abaturage ba Kigoma nk’icyizere gishya cy’uko ashobora kuzitwara neza ubutaha.
By'umwihariko Diamond we yamugeneye ishimwe n’ubutumwa bw’ihumure, amusaba kutacika intege no gukomeza kuba hafi y’abaturage.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Diamond yavuze ati:“Ibi ni ibimenyetso simusiga ko abaturage bakwemera kandi bagufitiye icyizere. Komeza intambwe watangiye, imbere ni heza.”
Aya magambo aje gushimangira uko bamwe mu bahanzi n’abandi b’ibyamamare muri Tanzania barushaho kwinjira mu bikorwa bya politiki, bagamije kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu no guharanira imibereho myiza y’abaturage.
Baba Levo yitwaye neza mu matora n'ubwo atabashije kuyatsinda
Diamond Platnumz yifatanyije na Baba Levo watsinzwe amatora
