Diamond Platnumz ntiyitaye ku kuba hakiri abatamwubaha kugeza uyu munsi

Diamond Platnumz ntiyitaye ku kuba hakiri abatamwubaha kugeza uyu munsi

 Jun 26, 2025 - 19:38

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz yagaragaje ko atitaye ku kutubahwa n’abantu bamwe n’ubwo amaze kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki wa Afurika.

Ibi yabivuze nyuma y’inyandiko y’umufana umwe witwa @rotmic_24 wamushimiye ku mugaragaro akanamubwira ko atitabweho uko bikwiye.

Uwo mufana yanditse agira ati:“Abana ba Tanzania bagufata nk’aho ntacyo ubamariye, ariko ntibazi ko ugeza kure cayene umuziki wa Bongo . Ubu ni wowe muhanzi ufite abantu benshi bagukurikira kuri YouTube muri Afurika hose.”

Diamond nawe ntiyazuyaje kumusubiza, maze agaragaza uburyo bamwe batamenya agaciro k’umuntu akiriho.

Yagize ati:“Abo bazaguha agaciro ari uko umaze gupfa, ariko niba utegereje icyubahiro ubu, uzarambirwa. Icy’ingenzi ni ugukora inshingano zawe neza hanyuma ukaryumaho.”

Aya magambo yateje impaka kuri murandasi (internet), aho abafana bamwe batangiye kugaragaza ko koko Diamond amaze igihe kinini yesa imihigo itandukanye ariko akagaragara nk’utahibwa inyuma b’abaturage b’iwabo uko bikwiye.

Diamond Platnumz kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, akaba ari na we muhanzi wa mbere ufite abamukurikira benshi kuri YouTube mu karere k’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Si byo gusa kandi kuko ari na rwiyemezamirimo ukomeye, akaba n’umuyobozi wa Wasafi, inzu itunganya umuziki imaze kuzamura abanyempano benshi.

Afite ibigwi bikomeye mu muziki, ubucuruzi, ndetse n’ubwamamare mpuzamahanga, ibintu bituma aguma ku isonga mu ruhando rwa muzika ya Afurika.

Diamond Platnumz ntabwo arajwe ishinga no kuba kugera uyu munsi hari abatamwubaha