Tariki 17 Mata 2025, nibwo umuhanzi Juma Jux n'umugore we Priscilla bakoze ubukwe bw'akataraboneka muri Nigeria bwaranzwe n'imihango ikorwa n'Abanya-Nigeria harimo gusaba no gukwa.
Ntibyarangiriye aho kuko tariki 19 Mata 2025 bakoze ibindi birori byahuje inshuti n'imiryango bishimira ubukwe bw'aba bombi, ndetse akaba aribwo basezeranye kubana akaramata imbere y'Imana.
Mu by'ukuri bwari ubukwe bigaragara ko bashowemo akayabo k'amafaranga, dore ko bwari bwitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye.
Muri ibyo byamamare harimo na Diamond Platinumz akaba inshuti magara ya Juma Jux, dore ko yari yanamwambariye.
Diamond yahavuye yifuza kuhakura umugeni.....
Nyuma y'ubukwe bageze mu gihe cyo kwiyakira, Diamond Platnumz yishimanye n'Abanya-Nigeria ku rwego rwo hejuru bamwe barimo Nyirabukwe wa Juma Jux abamenaho imvura y'amafaranga, dore ko ngo yari yagiye muri Nigeria yitwaje asaga miliyoni 700 Rwf zo kuryoshya muri ubu bukwe.
Ntibyarangiriye aho kuko nyuma yaje no gusohokera muri kamwe mu kabyiniro ko muri Nigeria, abo bahahuriye bamwereka urukundo rudasanzwe.
Nyuma yo kubona uburyo bamwishimiye, yaje kwifata amashusho ayanyuza kuri Instagram ye avuga ko nawe akeneye umugore wo muri Nigeria nubwo afite undi muri Tanzania kandi ko nta muntu ukwiye kumucira urubanza.
Ati "Ubu ndashaka umugore, ndashaka gutuza. Nkeneye umugore w'Umunya-Nigeria. Mfite umugore muri Tanzania ariko ndashaka umugore wa kabiri kandi ntimunshire urubanza."
Diamond arifuza umugore wo muri Nigeria
Zuchu niwe mukunzi wa Diamond
