Amashusho y’indirimbo ya diamondplatnumz yitwa ‘NANA’ ari kumwe n’umuhanzi wo muri Nigeria Flavour yamaze kugera kuri miliyoni 100 z’abantu bamaze kuyireba kuri YouTube, maze ihita iba indirimbo ya gatanu ya Diamond Platnumz igejeje kuri views miliyoni 100.
Diamond Platnumz niwe muhanzi wenyine wo muri Africa y’uburasirazuba no hagati ubashije kugira indirimbo eshanu zigejeje miliyoni 100 z’abazirebye kuri Youtube.
Icyakora Diamond Platnumz yabaye umwe mu bahanzi 3 bo muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara babashije kugira indirimbo eshanu zigejeje miliyoni 100 z’abazirebye kuri YouTube.
Aka gahigo Diamond Platnumz agahuriyeho na Burna Boy ndetse na Wizkid, gusa na Davido afite indirimbo enye zagize views zigera kuri miliyoni 100.
