Diamond ni we wansabye ko mbahuza! Zari yahishuye iby'umuhuro w'abagabo be bombi

Diamond ni we wansabye ko mbahuza! Zari yahishuye iby'umuhuro w'abagabo be bombi

 Oct 27, 2023 - 22:38

Nyuma y'amashusho amaze iminsi acicikana, Diamond Platnumz yahuye n'umugabo wa Zari, by'akarusho banahoberana, Zari yatangaje iby'uyu muhuro.

Zari Hassan yagize icyo avuga ku muhuro udasanzwe hagati y’umugabo we Shakib Lutaaya na uwahoze ari umugabo akaba na se se w’abana be, Diamond Platnumz.
Zari yatangaje ko gahunda yo guhura yabanje gusabwa na n’icy’amateka  mu muziki wa Tanzania, wifuzaga kumenya umuntu ubana n’abana be.

Zari yahishuye ko Diamond Platnumz ari we wamwisabiye kumuhuza n'umugabo we

Uyu muhuro  wabereye ku kibuga cy’indege cyo muri South Africa, ubwo Diamond yasubiraga muri Tanzania ari kumwe n’abana be babiri, Princess Tiffah na Prince Nillan. Ubwo batandukanaga, Shakib yagaragaye ahobera abo bana bombi mbere yo kujya guhoberana na Diamond.

Ku munsi w’ejo avuga kuri uku guhura, Zari yatangaje ko mbere yabiganiriyeho na Diamond, wasabye ko bahura n’umugabo we. Avuga ko abo bagabo bombi bigaragara ko ari abantu bakuze, bityo ko nta kibazo yagize cyo gutegura guhura kwabo.

Zari yagize  ati:“Mu bihe byashize, ndibuka ko nicaranye na Diamond ndimo kumubwira ko nubatse, naze akambwira ko ashaka guhura n’umugabo wanjye.”

Zari avuga ko Diamond yashakaga kumenya umuntu wamaraga igihe kinini n’abana be kumurusha.

Yagize ati:”Akibimbwura, nabiganiriyeho na Shakib. Namubajije niba ntacyo bimutwaye, ambwira nta kibazo. Nyuma yo kunyemerera, ni cyo kintu cyoroshye gukora.”

Zari yavuze ko Diamond Platnumz yishimiye umugabo we

Muri uyu muhuro wabereye ku kibuga cy’indege, Zari avuga ko Diamond yashyikirije Shakib inshingano zo kurera abana be ku mugaragaro.
Yagize ati: “Yemeye ko atakiri mu buzima bw’abana avuga ko yishimiye ko (Shakib) ari umusore mwiza kandi w’umutima mwiza. Kuri ubu ni inshuti nziza.”

Zari kandi, yavuze ko aba bagabo be bombi atari ubwa mbere bari bahuye, kuko bombi nigeze na none guhurira muri Afurika y’Epfo aho Diamond yari yakoreye igitaramo, Shakib aru umwe mu bagize itsinda ryagiteguye.