Diamond atangiye kwikanga igihombo muri Dvoice urimo kuryama mu masaha y'akazi

Diamond atangiye kwikanga igihombo muri Dvoice urimo kuryama mu masaha y'akazi

 Dec 15, 2023 - 15:04

Nyuma y'ukwezi kumwe gusa ageze muri Wasafi, Dvoice yatangiye gutera impungege shebuja Diamond Platnumz, watangiye kumusanga mu buriri mu gihe cy'amasha y'akazi.

Umuhanzi akaba na nyiri Wasafi, Diamond Platnumz, yatangiye kugira impungege z’uko ashobora guhomba akayabo k’amafaranga yashoye mu gusinyisha umuhunzi Dvoice Ginni.

Diamond Platnumz yatangiye kugira impungege ku muhanzi aheruka gusinyisha

Ibi bihuha byazamutse nyuma y’amashusho yagaragaye kuri Instagram, uyu muhanzi aryamye yiziguye, maze shebuja akamusanga mu cyumba.

Diamond Platnumz yahise atangira kwitotomba, ibyo benshi bafashe nk’urwenya, avuga ko atangiye kugira ubwoba ko uyu muhanzi  atazagaruza, akayabo yashoweho.

Diamond yavuze ko atangiye kugira impungenge nyuma yo kumusanga aryamye asinziriye mu gihe yakabaye ari muri studio arimo gukora indirimbo.

Diamond Platnumz yagize ati:”Mundebere uyu muhanzi! Mumbwire nshuti zanjye, uyu muhanzi uryamye aha amaze gukora amashusho y’indirimbo ebyiri gusa no gushyira hanze umuzingo umwe, ariko dore ukuntu yaguye agacuho! Nimumfashe, ari mwe mumuhagarariye cyangwa mwamushoyemo, murabona nyazahomba! Murabona hari ikintu kirimo?” Aya ni amagambo Diamond Platnumz yabazaga umuntu wafataga ayo mashusho, barimo guseka.

Dvoice yatangiye gushikanywaho nyuma y'amezi make ageze muri Wasafi

Dvoice aherutse gusinyishwa na Wasafi, nk’umuhanzi wa karindwi kuva yashingwa mu mwaka wa 2016. Nyuma yo gutangazwa tariki 16 z’ukwezi gushize, uyu muhanzi amaze gushyira hanze umuzingo umwe n’amashusho y'indirimbo ebyiri.