Davido yirahuriyeho amakara ashyushye

Davido yirahuriyeho amakara ashyushye

 Nov 27, 2024 - 09:57

Nyuma y'uko umuhanzi Davido atangaje ko ubukungu bwo muri Nigeria butifashe neza, ibintu byatangiye kumukomerana aho kuri ubu hari n'abatangiye kumutera ubwoba bitewe n'uko yinangiye akanga gukora ibyo bamusabye.

Mu minsi ishize nibwo Davido yagaragaye mu kiganiro 'Big Hommies House Podcast', aho yumvikanye aburira Abanyafurika batuye muri Amerika bifuza kugaruka gutura muri Afurika by'umwihariko muri Nigeria ko baba baretse gufata icyo cyemezo.

Icyo gihe Davido yavuze ko kuba bagaruka gutura muri Nigeria ari icyemezo kibi kuko muri iyi minsi ubukungu bwa Nigeria budahagaze neza, bityo ko baba bigumiye aho bari.

Yagize ati "Ntabwo ari byiza kugaruka mu rugo. Ubukungu buri mu kangaratete."

Nyuma yo gutangaza aya magambo, abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kumwibasira cyane bavuga ko ibyo yakoze ari ugusebya igihugu kandi ari cyo cyamugize uwo ari we ubu.

Davido yasabwe ko yasubira mu itangazamakuru akavuguruza ibyo yavuze, ariko arinangira yanga kubikora.

Kuri ubu ibintu bikomeje gufata indi ntera aho Davido mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko hari abatangiye kumutera ubwoba bavuga ko bazahagarika igitaramo afite i Lagos muri Nigeria, mu Ukuboza 2024 kubera ikiganiro yakoze.

Icyakora Davido yababwiye ko bakwiye gusubiza anerwe mu isaho kuko atazigera ataramira muri Nigeria.

Yagize ati "Bavuga ko bagiye guhagarika igitaramo cyanjye kubera ikiganiro cyanjye. Ntabwo nzataramira muri Nigeria."