Davido ubukwe bwamwunze na Pinnick

Davido ubukwe bwamwunze na Pinnick

 Jun 23, 2024 - 18:34

Nyuma y'igihe kirekire umuhanzi Davido adacana uwaka na Pannik wahoze ari Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Nigeria, biravugwa ko biyunze ndetse yamutumiye no mu bukwe bwe.

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria Davido yatumiye uwahoze ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w'amaguru muri Nigeria, NFF, Amaju Pinnick mu bukwe bwe nubwo bari bafitanye amakimbirane.

Amakuru avuga ko uyu muhanzi w'icyamamare yakemuye rwihishwa amakimbirane yari afitanye na Pinnick nyuma yuko Davido n'umugore we Chioma, bagiye kwa Pinnick bamishyiriye ubutumire mu bukwe bwabo biteganijwe vuba aha.

Ku ya 31 Ukwakira 2023, Pinnck yatanze ikirego cya miliyari 2.3 z’ama-Naira amurega kutubahiriza amasezerano, nyuma yo kunanirwa kwitabira igitaramo cya 'Warri Again' ku ya 6 Ukwakira 2023.

Icyakora, abinyujije kuri Tiktok umugore wa Pinnick, Julie Pinnick, yashimangiye imbaraga z'urukundo mu guteza imbere ubwiyunge kandi yemeza ko bakiriye ubwo butumire.

Tubibutse ko mu byumweru bibiri bishize, Davido ari bwo yatangaje ko we na Chioma bazashyingirwa ku ya 25 Kamena, uyu mwaka i Lagos, muri Nigeria.