Davido ari kuvuna umuheha akiyongeza undi kuri Spotify

Davido ari kuvuna umuheha akiyongeza undi kuri Spotify

 Jul 2, 2024 - 19:20

Umuhanzi Davido yakoze igikorwa cy'indashyikirwa kuri Spotify cyo kugeza abantu miliyoni 450 bumvishe album ye aheruka gushyira hanze.

Umwe mu bahanzi bagezweho muri ibi bihe muri Afurika nzima Umunya-Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Davido, akomeje gukora udutendo ku rubuga rwa Spotify rucuruza umuziki.

Magingo aya album ye ya Kane yise Timeless imaze kumvwa n'abantu miliyoni 450 ibyatumye Davido aba umuhanzi wa Afrobeats ugize album yumvishwe cyane kuri uru rubuga mu gihe cy'umwaka urenga imaze isohotse, dore ko yagiye hanze ku wa 31 Werurwe 2023.

Timeless ikaba igizwe n'indirimbo 17 zirimo izaciye ibintu nka Unavailable yafatanyije n'umunya-Afurika y'Epfo Musa Keys, iyo yise Feel yafatanyije na Kante' na Fave, No Competition n'izindi zakunzwe na benshi.

Iyi album kandi, ikaba yarakoze amateka anyuranye nko kuba yaragiye ica uduhigo two kuba ari yo Album yumvishwe cyane ku munsi wa Mbere igisohoka, ariko ikirenze ikaba ifite indirimbo ziyigize nka Unavailable zahatanye muri Grammy Awards ku nshuro ya 66 nubwo ntayatsinze.