Cristiano Ronaldo ategerejwe muri White House

Cristiano Ronaldo ategerejwe muri White House

 Nov 18, 2025 - 22:37

Magazeti atandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arimo n’ikinyamakuru Ms Now, yemeje ko Perezida Donald Trump ateganya kwakira umusore w’icyamamare mu mupira w’amaguru ku isi, Cristiano Ronaldo, mu rugendo ruzabera muri White House mu minsi iri imbere.

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi ukomoka muri Portugal azaba ari kumwe n’itsinda riherekeje Igikomanagoma cya Saudi Arabia, kiri mu ruzinduko rw’akazi rugamije kugirana ibiganiro na Perezida Trump. Uru ruzinduko ruteganyijwe mu gihe hitegurwa Igikombe cy’Isi cya 2026, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu bihugu bizakira iri rushanwa rinini ku isi.

Kugaragara kwa Ronaldo muri White House byitezwe ko bizakurura ibitekerezo n’inkuru zitandukanye, dore ko ari umwe mu bakinnyi bazwi ku rwego rw’isi kandi bafite ikimenyetso gikomeye mu mupira w’amaguru.

Kugeza ubu, White House ntiratangaza byinshi ku murongo w’ibiganiro cyangwa ibyo aba bombi bazibandaho, ariko abasesenguzi bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’uruhare rwa Arabia Saudite mu mupira w’amaguru w’isi muri rusange.

Uru ruzinduko ruracyakurikiranirwa hafi  n’itangazamakuru rya Amerika n’iry’isi yose, mu gihe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abakurikira politiki bategereje kureba icyo ruzasiga inyuma.

Trump afite gahunda yo kwakira Cristiano Ronaldo 

Cristiano Ronaldo ategerejwe muri White House