Cristiano Ronaldo ashobora kugerwaho n'inkoni yakubise Juventus

Cristiano Ronaldo ashobora kugerwaho n'inkoni yakubise Juventus

 Jan 25, 2023 - 11:56

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ari mu bakinnyi 22 bashobora guhanwa nyuma yo kugaragara mpapuro z'amanyanga Juventus yagiye ikora hagati ya 2018 na 2020.

Ibibazo by'ikipe ya Juventus bikomeje gukura bizamo izindi mpande nyuma y'uko bigaragaye ko abakinnyi barenga 20 barimo Cristiano Ronaldo, bishyuwe imishahara isaga miliyoni 90 z'amayelo ariko ntigaragare mu bitabo by'ubucungamari bw'ikipe cyangwa ikagaragazwa mu buryo butari bwo.

Umutoza Maurizio Sarri, Giorgio Chiellini wahoze ari kapiteni wa Juventus ndetse na Paulo Dybala bari ku rutonde rw'abo bakinnyi 22 bagaragaye mu mpapuro nyuma y'iperereza.

Cristiano Ronaldo wahembwaga miliyoni 17.2 z'amapawundi ku mwaka muri Juventus, yari akubye hafi kane uwamugwaga mu ntege ariwe Miralem Pjanic wahembwaga miliyoni 5.1, Adrien Rabiot agahabwa miliyoni 5, naho Aaron Ramsey agahabwa miliyoni 4.2.

Hakozwe iperereza ryimbitse ku bitabo by'icungamutungo bya Juventus bivuga ku igurwa ry'abakinnyi ndetse n'imishahara bahembwaga ari nabyo byaje guteza ikibazo.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Butariyani 'FIGC' ryatangiye iri perereza mu 2021 higwa ku bakinnyi 61 batandukanye Juventus yaguze cyangwa yagiye ihemba kuva mu 2018 kugeza mu 2020, bigaragara ko hagiye handikwa amafaranga make kugira ngo ikipe itagongwa n'itegeko rya 'Financial Fair Play' rigena imikoreshereze y'amafaranga hakurikijwe ayo ikipe yinjije.

Byamaze kwemezwa ko Juventus ikurwaho amanota 15 muri Serie A nyuma y'uko ubugenzacyaha bugaragaje ibimenyetso simusiga ko icyaha kiyihama, gusa Juventus yajuriye muri komite olempike yo mu Butariyani aho biteganyijwe ko umwanzuro uzatangazwa muri Werurwe.

Ibi bihano ntibyaje ku ikipe gusa kuko byaje no ku bayoboraga Juventus muri icyo gihe harimo Andrea Agnelli, Pavel Nedved, na Fabio Palatici waje kwerekeza muri Tottenham nka diregiteri w'imikino.

FIGC yageze no kuri abo bakinnyi bagaragaye muri ibyo bikorwa ibahagarika iminsi 30 badakina, gusa ibi bihano byose muri rusange byatangiye kubahirizwa mu Butariyani gusa.

Iri shyirahamwe ryo mu Butariyani kandi ryatangiye gusaba ko ibi bihano byashyirwa mu bikorwa ku ruhando mpuzamahanga, ku buryo n'abatari mu Butariyani nka Palatici na Cristiano Ronaldo bakora ibihano bibareba.

Ibi bivuze ko mu gihe byaba bimaze kwemezwa ko aba bakinnyi 22 bahagarikwa iminsi 30 ndetse na FIFA ikabiha umugisha, abakinnyi nka Ronaldo, Chiellini na Dybala bamara iminsi 30 badakina.

Byongeyeho batangiye gusaba ko Juventus yahanwa na UEFA ikaba yahagarikwa mu marushanwa yo ku rwego rw'umugabane nka UEFA Champions League na UEFA Europa League.

Cristiano Ronaldo ari muri Al Nassr yo muri Saudi Arabia(Net-photo)