Umuhanzi Chris Brown yateye utwatsi abantu bakomeza kumugereranya na nyakwigendera Michael Jackson, nyuma y’uko abahanzi bamwe bakomeye ku isi ndetse n’abafana bakunze kwemeza ko ari we muzungura wa Michael Jackson ufatwa nk’umwami w’injyana ya Pop.
Chris Brown yasabye abo bose gusigaho, kuko atahangana na Michael Jackson, ndetse nta n’umuntu wahangana na we, cyane ko n’iyo aza kuba akiri muzima atari no gufungura udushumi tw’inkweto.
Chris Brown yagize ati:”Uko mbibona, sinari no kubasha guhumeka cyangwa kuririmbira imbere ye iyo aza kuba akiri muzima. Nta wamuhangara kandi sinamurusha.”
Mu minsi yashize abahanzi batandukanye barimo 50 Cent bagiye bumvikana bavuga ko Chris Brown ari umuzungura Michael Jackson, ndetse nk’aho bidahagije, abandi barimo Fat Joe bumvikanye bavuga ko Chris Brown ari Tupac mushya.
