Chris Brown yahishuye uko kuba icyamamare byamubereye umusaraba

Chris Brown yahishuye uko kuba icyamamare byamubereye umusaraba

 Jun 12, 2025 - 18:17

Umuhanzi w’icyamamare, Chris Brown uzwi cyane nka Breezy, yagaragaje ko ubuzima bwo kwamamara butaba bworoshye nk'uko benshi babyibwira, aho yemeza ko bwagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe, kugera ubwo bimusaba kugenda yihishe kugira ngo yumve yishimiye.

Umuhanzi w’icyamamare, Chris Brown uzwi cyane nka Breezy, yagaragaje ko ubuzima bwo kwamamara butaba bworoshye nk'uko benshi babyibwira, aho yemeza ko bwagize ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe, kugera ubwo bimusaba kugenda yihishe kugira ngo yumve yishimiye.

Mu butumwa aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze, Breezy yavuze ko hari ubwo yumva akeneye kubaho nk’umuntu usanzwe, atari nk’icyamamare gihora kiri mu ndorerwamo y’itangazamakuru, abakunzi n’imbuga nkoranyambaga. 

Ati:"Hari igihe nambara ingofero nini, amadarubindi manini cyangwa nkitwikira mu maso, nkasohoka nijoro nkajya gutembera mu muhanda, gusa ngo numve ko ndi umuntu usanzwe. Iyo mbikoze, numva ndishimye, nkabasha gutekereza, nkarya n’ibiryo mu resitora isanzwe, nta muntu unyitegereje cyangwa ngo afate amafoto."

Yavuze ko atabikora kugira ngo ahunge uwo ari we, ahubwo ari uburyo bwo kwisubiza mu buzima busanzwe kuko ubwamamare bushobora gutuma umuntu yumva atagifite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi bantu. 

Ati:"Iyo uri icyamamare, abantu benshi bakubona nk’igicuruzwa, si nk’umuntu. Ariko jye ndacyakeneye ubwisanzure, ituze n’ubuzima busanzwe nk’abandi. Iyo natorotse nijoro, binyibutsa ko hari ubuzima hanze ya stage, za camera n’imbuga nkoranyambaga."

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane ku isi hose, yasabye n’abandi bahanzi gutekereza ku ruhande rwabo rw’ubuzima bwo hanze ya "stardom" (ubwamamare), kuko harimo byinshi byiza bishobora kubafasha kubona ituze n’akanyamuneza nyako. 

Yagize ati:"Nizeye ko abantu bazatangira kureba ubuzima bwacu nk’abantu, ntibadufate nk’amaso y’isi yose. Haracyari byinshi by’agaciro mu kuba Chris nk’umuntu usanzwe, atari Chris Brown gusa umenywa n’isi yose.".

Chris Brown yatangiye umuziki afite imyaka 16 mu mwaka wa 2005, ubwo yasohoraga album ye ya mbere yitwaga Chris Brown, irimo indirimbo yakunzwe cyane "Run It!" yatumye amenyekana ku rwego rw’isi. Kuva ubwo, yakomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano bitandukanye birimo Sensational, Shooter, Press Me, Night Off n’izindi nyinshi zakunzwe cyane.

Uyu muhanzi ntabwo azwi gusa ku ndirimbo ze ziryoshye, ahubwo n’uburyo ahuza impano ye yo kuririmba, kubyina no gutunganya umuziki, bimugira umwe mu bahanzi bubashywe cyane kandi bakurikirwa ku isi.

Chris Brown yahishuye uko kuba icyamamare byamubereye umusaraba 

Chris Brown yavuze ko bimusaba kugenda amajoro yihishe kugira ngo yiyumve nk'umuntu usanzwe 

Avuga ko n'ubwo bimugora ariko icyo gihe gito cyo kubaho nk'umuntu usanzwe kimushimisha cyane