Nk’uko bigaragara mu nyandiko zatanzwe mu rukiko I Durban, uyu mugabo yavuze ko ifoto yerekanaga Brown asoma umugore we ku itama yateje amakimbirane akomeye mu rushako rwe.
Byongeye kandi, uyu mugabo yasobanuye neza ko umugore we yerekanye agasuzuguro kandi amukoza isoni n’umuryango we kuko bidakwiye ko umugore wubatse afata ifoto nk’iyo.
Iyi foto yateje amakimbirane akomeye mu muryango, yafashwe nyuma y’igitaramo Brown aherutse gukorera muri Stade ya FNB muri Afurika y’Epfo.
Umugabo yababajwe n'ifoto Chris Brown yifotoje n'umugore we
Uyu mugore yitabiriye igitaramo cya Brown cyavuzwe cyane ku isi mu mpera z’umwaka ushize aho uyu mugore yishyuye itike ya VIP yamwemereraga guhura, akifotoza ndetse akanasuhuzanya n’uyu muhanzi.
Si ubwa mbere Chris Brown agira ingaruka ku rushako rw'abafana be, kd ahanini bikunze guterwa n'amafoto aba yifotoje n'abafana be b'igitsina gore, bigatera abagabo babo gufuha.
