Umukinnyi wa filime ukomoka mu Buhinde, Priyanka Chopra, yashimye umugabo we Nick Jonas n'abandi bantu bagize uruhare mu kurera umukobwa we Malti igihe yari mu buhanzi bwe.
Ikinyamakuru The People cyasobanuye ko mu mpera z'iki cyumweru uyu mukinnyi wa filime yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram we n'umuryango we nyuma yo kuva muri Australia, anashimira abantu bareze umukobwa we barimo n'umugabo we igihe atari ahari.
Yanditse ati: "Nta kintu kimeze nk'umuryango, umugabo wanjye n'inshuti bantera imbaraga bita mwana wanjye".
Uyu mukinnyi wa filime, ufite imyaka 41, mu minsi yashize yagaragaye muri Australia 'gufata amashusho ya filime 'The Bluff' yenda gusohoka.
Twabibutsa ko Chopra na Jonas bakoze ubukwe muri 2018 ahitwa Umaid Bhawan mu Buhinde aho kugeza ubu bafitanye umukobwa umwe.
