Chelsea ishaka kugura umuhisi n'umugenzi yateye Arsenal gapapu

Chelsea ishaka kugura umuhisi n'umugenzi yateye Arsenal gapapu

 Jan 14, 2023 - 15:21

Ikipe ya Chelsea yakataje kuri Mykhailo Mudryk Arsenal imaze igihe kinini yirukaho.

Kuva mu Ukuboza 2022 abakunzi ba ruhago ku isi batangiye kumva izina ry'umusore witwa Mykhailo Mudryk ukomoka muri Ukraine, akaba akinira ikipe ya Shakhtar Donetsk aho yifuzwaga n'ikipe ya Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona y'u Bwongereza.

Arsenal yagiye ishyira amafaranga kuri uyu musore w'imyaka 22 itangirira kuri miliyoni zisaga 50 z'amayelo, ariko abayobozi ba Shakhtar Donetsk bakavuga ko itazanye izisaga 100 itamubona.

Inkuru zaje nyuma zivuga ko ikipe ya Chelsea nayo yaba yinjiye mu rugamba rwo gushaka uyu musore, ariko zongera guceceka ndetse Arsenal nayo yongera amafaranga igeza muri miliyoni 70 ariko nazo zirangwa.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hongeye kuza inkuru zivuga ko Chelsea yohereje itsinda ry'abantu muri Poland bagiye kuganira n'ikipe ya Mykhailo Mudryk ndetse ubu biravugwa ko ibyo biganirp byatanze umusaruro.

Ubu ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Shakhtar Donetsk ko Mudryk araza kugurwa miliyoni zisaga 100 z'amayelo, bivuze ko arerekeza muri Chelsea aho kujya muri Arsenal.

Ahasigaye ni ah'umukinnyi gufaya ikemezo akareka Arsenal amaze iminsi agaragaza ko yifuza kujyamo, akaba yajya muri Chelsea batuye mu mujyi umwe wa London mu Bwongereza.

Chelsea igiye kugura uyu musore nyuma yo kwigaragaza cyane ku isoko ryo mu kwezi kwa mbere igura abakinnyi barimo Badiashile, Datro Fofana, itizwa Joao Felix ndetse hakaba hanategerejwe Christopher Nkoukou.

Mudryk wifuzwaga cyane na Arsenal agiye muri mukeba wayo(Net-photo)