Charly Boy yatangaje ko yarokotse urupfu muri uyu mwaka

Charly Boy yatangaje ko yarokotse urupfu muri uyu mwaka

 Dec 16, 2023 - 09:15

Umunya-Nigeria Charly Boy yatangaje ko muri uyu mwaka kanseri y'udusabo tw'intanga yari imuhitanye Imana ikinga akaboko.

Umwanditse w'indirimbo, umukinnyi wa filime muri Nigeria akaba n'umunyamakuru kuri televiziyo, Charles Chukwuemeka Oputa amazina nyakuri ya Charly Boy, yahishuye ko muri uyu mwaka urupfu rwamugeze amajanja Imana igobokera hafi.

Ubwo Charly Boy yari ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 15 Ukuboza, nibwo yabwiye abafana be ko muri uyu mwaka yaje kurwara kanseri y'udusabo tw'intanga, ibintu biramukomerana cyane, gusa ngo Imana yakinze akaboko.

Uyu mugabo, akaba yavuze ko ashimira Imana kuba yaramurinze kuko ngo yari guhitanwa niyo ndwara, ariko ngo yaje gukira, ndetse ashimangira ko igituma ashimara Imana cyane, ari uko hari abo bari bahuje uburwayi, barangije kwitaba Imana.

Mu magambo ya Charly Boy ubwo yari akirangiza kubagwa iyi kanseri, yari yagize ati " Hari ibintu byinshi byabaye mu 2023. Ibyiza n'ibibi, byose byarabaye, gusa ikingenzi ni uko nacitse urupfu kubera uburwayi kandi hari benshi bapfuye."

Yunzemo ati " Narokotse kanseri y'udusabo tw'intanga. Kuri ubu ndashima Imana. Ndabizi ko uyu mwaka ushigaje iminsi mike, ariko kubera umugisha uturuka ku Mana, nge n'abandi tuzinjira mu 2024."

Charly Boy yarokotse urupfu mu 2023