Umuhanzikazi Celine Dion, urwaye indwara idasanzwe yitwa Stiff Person Syndrome (SPS) kuva mu 2022, biravugwa ko ateganya kuzakora igitaramo cya nyuma agataramira abantu kuri terevisiyo.
Celine Dion, nubwo afite ibibazo by'ubuzima, arashaka kongera kuririmba, ndetse kuri ubu arateganya kuzagaragara atarama kuri tereviziyo, ndetse bishobora no kuzaba ari bwo bwa nyuma agaragara mu ruhame.
Amakuru aturuka hafi y’uyu muhanzikazi nkuko The Sun ibitangaza, avuga ko Celine yumva atareka kuririmba. Amaze amezi arenga atandatu akorana n’abatoza b’ijwi, ndetse n’itsinda ry’abacuranzi.
Mu Kuboza 2022, ni bwo Celine Dion w’imyaka 55 bamusanganye indwara ya Stiff Person Syndrome (SPS), byanatumye ahagarika tour yise Courage World Tour.
