Cardi B na Offset bajyanywe mu nkiko bashinjwa kwambura nyiribyondo

Cardi B na Offset bajyanywe mu nkiko bashinjwa kwambura nyiribyondo

 Dec 23, 2023 - 22:50

Nyuma y'iminsi hari inkuru zivuga ko zirimo kurara zishya kwa Offset na Cardi B, ubu bamaze kugezwa mu nkiko n'umuntu ubashinja kumwambura ubukode bw'inzu.

Umuraperi Offset n’umugore we akaba n’umuraperikazi Cardi B, bamaze kugezwa mu nkiko n’uwahoze abakodesha inzu, abashinja kumwambura ubukode bwo muri 2022.

Cardi B na Offset bamaze iminsi bari hasi hejuru mu rugo rwabo barashinjwa ubwambuzi

Nkuko tubikesha ikinyamakuru TMZ, ngo uyu muryango wavuye muri iyo nzu iri mu gace ka Beverly Hills, gusa ngo ntibigeze bavungana na nyiri iyo nzu bari bamaze igihe batuyemo mu biruhuko, kuko ngo bagiye bafite ideni ry'inzu n'ibindi bintu bakoresheje muri ibyo biruhuko byose.

Inzu Cardi B na Offset  bari batuyemo mu biruhuko

Ikindi kandi, ngo ba nyiri inzu barifuza ko uyu muryango ubishyura ibihumbi 85 by’amadorari ni ukuvuga arenga miliyoni 85.

Ibi bibazo by’ubukode bije nyuma y’iminsi mike urugo rwabo rusenyutse, aho Cardi B ashinja uyu mugabo kumugambanira.