CAF yihanukiriye ihana abasifuye umukino ubanza w'Amavubi na Benin

CAF yihanukiriye ihana abasifuye umukino ubanza w'Amavubi na Benin

 Apr 14, 2023 - 10:34

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, CAF, yatangaje ko yamaze guhana abasifuzi bane basifuye umukino ubanza hagati ya Benin n'u Rwanda mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2024.

Tariki 22 Werurwe 2023 nibwo i Cotonou muri Benin habereye umukino wahuje ikipe y'igihugu ya Benin n'u Rwanda gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy'Afurika kizabera muri Benin, ukaba warasojwe amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

Muri uyu mukino umu yarwanda Muhire Kevin yeretswe ikarita y'umuhondo na Joshua Bondo warimo awusifura, iba iya kabiri mu mikino ibiri ikurikirana, ariko uyu musifuzi ntiyayandika bituma muri raporo yatanze muri CAF atayishyiramo.

Iyi karita yagombaga gutuma Muhire Kevin adakina umukino wo kwishyura u Rwanda rwakiriyemo Benin i Kigali, ariko Kevin yakinnye uyu mukino urangira banganya 1-1 ariko Benin itanga ikirego muri CAF isaba ko u Rwanda ruterwa mpaga.

Ni mu gihe kandi ku ruhande rw'u Rwanda bavugaga ko muri raporo bahawe na CAF mbere y'umukino yagaragazaga ko nta karita y'umuhondo Kevin yeretswe ku mukino ubanza, nyamara n'ubwo bari babizi ko mu kibuga yayeretswe.

Aya makosa uyu musifuzi Joshua Bondo yakoze niyo yatumye CAF imuhanisha amezi atandatu adasifura, ariko siwe gusa kuko n'abandi basifuzi batatu bafatanyije uyu mukino nabo ibihano byabagezeho.

Mu gihe Joshua Bondo yahagaritswe amezi atandatu, Souru Phatsoane na Mogomotsi Morakile bari abasifuzi bo ku ruhande, ndetse na Tshepo Mokani Gobogoba wari umusifuzi wa kane, bo bahagaritswe amezi ane.

Kugeza ubu yaba Benin cyangwa u Rwanda nta n'umwe uramenya igisubizo cya CAF ku kirego Benin yarezemo u Rwanda. Gusa itegeko rivuga ko n'ubwo umusifuzi yatanze ikarita y'umuhondo ntayandike, abo mu Rwanda bagombaga kumenya iby'iyo karita bityo ntibakinishe Muhire Kevin kuri uwo mukino.

Abasifuzi basifuriye Amavubi na Benin i Cotonou bahanwe(Image:Igihe)