CAF yahaye umugisha sitade ya Huye

CAF yahaye umugisha sitade ya Huye

 Feb 22, 2023 - 09:58

Mu gihe hari impungenge y'uko nta sitade u Rwanda rufite ruzakiriraho imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika, CAF yemeje ko sitade ya Huye izayakira.

Sitade ya Huye iherutse kuvugururwa yemererwa gukinirwaho imikino ya CAF Champions League na Confederation Cup, ndetse n'imikino yo gushaka itike ya CHAN, ariko bigeze mu gushaka itike y'Igikombe cy'Africa(CAN) ho u Rwanda rwashyizwe mu bihugu bidafite sitade zemerewe kwakira iyi mikino.

Icyo gihe umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry yatangaje ko mu gusaba batigeze basaba mu kwakira imikino yo gushaka itike ya CAN, akaba ariyo mpamvu byagaragajwe ko u Rwanda nta sitade yemewe rufite.

Nyuma yo gufata amafoto n'amashusho yoherejwe muri CAF bundi bushya, FERWAFA yongeye gusaba ko u Rwanda rwazakirira iyi mikino yo gushaka itike ya CAN kuri sitade ya Huye ndetse yerekana uburyo yujuje ibisabwa n'iri shyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Africa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo abanyarwanda bakiriye inkuru nziza, aho CAF yashyize hanze ingengabihe y'uko iyi mikino izakinwa, ku mukino u Rwanda ruzakiramo Benin tariki 27 Werurwe 2023 ukaba wanditseho ko uzabera kuri sitade ya Huye.

CAF yagaragaje ko umukino wa Benin uzabera i Huye