CAF yafashe ikemezo kizabangamira APR FC muri uyu mwaka

CAF yafashe ikemezo kizabangamira APR FC muri uyu mwaka

 Jul 7, 2023 - 23:35

Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Africa, CAF, yakuyeho amahirwe ya kabiri yahabwaga ikipe isezerewe mu ijonjora rya kabiri mu makipe ashaka kugera mu matsinda ya CAF Champions League.

CAF yakuyeho amahirwe yahabwaga ikipe isezerewe mu ijonjora rya kabiri igana mu matsinda ya Champions League, aho yemererwaga gukina undi mukino umwe ushobora kuyemerera gukina amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Ubusanzwe bisaba gukuramo amakipe abiri ngo ikipe ibashe kugera mu matsinda ya CAF Champions League, mu gihe ikipe yasezererwaga mu ijonjora rya kabiri yahabwaga amahirwe yo gukomereza muri Confederation Cup aho yakinaga n'ikipe imwe yayikuramo ikerekeza mu matsinda.

Gusa icyemezo cyafashwe na CAF kuri uyu wa Gatanu kivuga ko ikipe izajya isezererwa itageze mu matsinda ya Champions League izajya ihita itaha, aho gukomereza muri Confederation Cup.

Ibi kandi birareba amakipe azaba akina amajonjora ya Confeseration Cup kuko ikipe yasabwaga gukuramo amakipe abiri igahita inahura n'ivuye muri Champions League zikishakamo ijya mu matsinda ya Confederation Cup, ariko ubu izajya ikuramo abiri ihite igera mu matsinda.

Ibi bivuze ko ikipe ya APR FC izahagararira u Rwanda muri Champions League, amahorwe yari ifite yo kugera mu matsinda y'imikino ya CAF hari ayagabanutseho kuko igomba gukuramo ayo muri Champions League cyangwa igahita isezererwa.

APR FC nta mahirwe yo kwerekeza muri  Confederation Cup igifite(Net-photo)