Amezi yari amaze kuba ane umuraperi Papa Cyangwe agaragaje ko yababajwe n’uko Rocky Kimomo n’itsinda rye bamusibiye indirimbo zose yakoze akibarizwa muri ‘Rocky Entertainment’ kuva mu mwaka wa 2020 kugeza mu mpera za 2021 ubwo batandukanaga.
Ni indirimbo zigera kuri esheshatu mu 10 zari ziri ku mushinga wa album yise ‘Sazafrika’ yiteguraga gushyira hanze muri icyo gihe, ariko ku bw’amahirwe make batandukana batarayishyira hanze ndetse n’izindi enye zari zisigaye zitarakorwa.
Nyuma y’uko bamaze gutandukana, Papa Cyangwe yiyemeje gutangira kwikorana ku giti cye n’itsinda rye yise ‘Cuma Gang’, ndetse yahise afungura shene ye atangira gushyiraho indirimbo nshya.
Mu butumwa Papa Cyangwe yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ubwo izi ndirimbo zasibwaga, yagize ati “Abantu b’abagabo koko mwirirwa mukoresha imbaraga zanyu mu gusenya ibyo muvuga ko mwubatse?
“Ibaze gutinyuka ukansibira indirimbo uzi neza ko zantwaye imbaraga n’amafaranga kuri cano nayo nakubakiye. Wazisiba kuri cano yawe ariko ntuzazisiba mu mitwe y’abantu.”
Kuri ubu izi ndirimbo zongeye gusubira mu maboko ye zose uko ari esheshatu, ndetse yamaze kuzishyira kuri shene ye.
Byagenze bite ngo yongere kuzisubirana?
Mu kiganiro Papa Cyangwe yagiranye na The Choice Live, yaduhamirije ko ubu indirimbo zose ziri mu maboko ye n’amashusho yazo.
Papa Cyangwe avuga ko bitewe n’uko ibihangano ari ibye byamutwaye amafaranga n’umwanya bye, kandi Rocky akaba yari amaze kuzisiba ku mbuga ze zose kuko ari uburenganzira bwe, nibwo yatangiye gutekereza uko yakongera kuzigarura kuri shene ye afiteho uburenganzira.
Yakomeje avuga ko yari asigaye ajya mu gitaramo, umu-dj yajya kuzikura ku mbuga z’abandi bantu bari barazishyizeho, ugasanga barazishyizeho nabi, zikaza zigaragara nabi ndetse zinavuga nabi ugasanga biramubangamiye.
Yavuze ko izi ndirimbo zose kugira ngo zigaruke, byamusabye kujya kongera kureba abazikoze (Directors) bo muri ‘Big Team’ barongera barazimuha azisubizaho.
Ati “Urabizi ko tugeze mu gihe k’ikoranabuhanga aho nta muhanzi ukijya mu gitaramo ngo ajyane ‘Flash’ cyangwa ‘CD’, usigaye ujyayo ugasanga Dj imiziki yawe yose arayifite.
“Rero ibyo bigasaba ngo ube uzifite ku mbuga zawe zifite n’ubuziranenge (quality) ku buryo azizana zimeze neza. Rero urumva byarangogaga, hari igihe najyaga mu gitaramo ugasanga hari abandi bazishyize mu mbuga zikaza zivuga nabi, rero bikambangamira.”
Icyakora Papa Cyangwe avuga ko abazimuhaye bitewe n’uko basanzwe bakorana kuva kera, yasanze bakizibitse ndetse bazimuha nta mafaranga bamuciye.

Papa Cyangwe yatangaje ko indirimbo ze zari zarasibwe kuri 'Rocky Entertainment' ubu zongeye kugaruka mu biganza bye
