Burya koko urukundo ni impumyi

Burya koko urukundo ni impumyi

 Aug 25, 2024 - 19:55

Uwavuze ko urukundo ari impumyi ntabwo yibeshye, kuko abantu usanga bakora ibintu bimwe binababaza bagamije kunyura abo bakunda. Kubera urukundo, umugore witwa Ethel Granger, yanyuze mu bubabare bukomeye kugira ngo anyure kandi ashimishe umugabo we.

Ku myaka 23, Ethel ukomoka mu Bwongereza, yatangiye kwambara umwenda wo mu bwoko bwa corset uhambira inda n’ikibuno kugira ngo agabanye ubunini bwe mu rwego rwo gushimisha umugabo we William Arnold Granger.

Bombi bamaze gushyingirwa mu 1928, umugabo wa Ethel yarangazwaga cyane n’abagore bananutse, nuko ahitamo kumvisha umugore we kwambara corset kugira ngo agabanye amabuno n’ingano ye muri rusange.

Nubwo umugore yabanje kunyura mu buribwe bwinshi ubwo yantangiraga kwamba corset, umugabo we yakomeje kumwumvisha ko agomba gukomeza kuyambara kugeza igihe cyo kuryama.

Kubera ko William yari indorerezi, yasabye umugore we kwambara impeta idasanzwe yamukoreye yamwaguye ugutwi kukagera kuri 8mm ndetse yamutegekaga kwambara inkweto ndende igihe cyose yabaga ari mu rugo.

Nyuma y’imyaka mike, uyu mugore yinjiye mu gitabo cya ‘The Guinness Book of Records’ nk’umugore ufite urutege ruto.

Twabibutsa ko Ethel Granger yavutse ku ya 12 Mata 1905 apfa muri Mutarama 1982 mu gihe umugabo we William Arnold Granger yavutse mu 1903 apfa muri Werurwe 1974.
 Glamorous Corset urubuga.