Burna Boy yemeye icyiru ku bafana be mu Buholandi

Burna Boy yemeye icyiru ku bafana be mu Buholandi

 Jun 20, 2023 - 01:56

Umuhanzi Burna Boy arasaba imbabazi abafana be bo mu Buholandi nyuma yo kumutegereza bakamuheba mu gitaramo yari afite mu mpera z'icyumweru ari nako yemeye kwica icyiru.

Mu mpera z'icyumweru nibwo umuhanzi Burna Boy yari ategerejwe mu gihugu cy'Ubuholandi aho yari afite igitaramo kuri sitade GelreDome, Arnhem yakira abantu ibihumbi 41,000 bikarangira abatengushye ku munota wa nyuma.

https://thechoicelive.com/burna-boy-ari-kuvugirizwa-induru-nabafana-bamutegereje-bakamuheba

Nyuma yuko abafana bamutegereje amasaha arenga abiri kuyo yari yavuze ko agerera mu gitaramo, byarangiye i saa sita z'igicuku abamenyesheje ko atakibashije kuboneka kubera impamvu nyinshi zirimo kuba we n'ikipe ye hari ibitari byakagiye ku murongo.

Burna yiciye icyiru nyuma yuko atengushye abakunzi be mu Buholandi 

Ku bw'ibyo, abafana be bararakaye cyane ndetse bakomeza kumwereka ko batabyishimye ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri iyi mpamvu, Burna Boy yasabye imbabazi abafana ndetse yemera ko abafana bazahabwa imodoka zizabageza kuri sitade akaba ariwe uzishyura.

Ikindi kandi akaba yaboneyeho kumenyesha abafana be ko igitaramo kizaba tariki ya 23 Kamena 2023, ndetse ashimira abafana kuba bakomeje kumwereka urukundo mu bitaramo akomeje gukora mu bihugu binyuranye. 

Burna Boy arasezeranye abakunzi be ibitangaza nyuma yo kubatenguha mu Buholandi 

Akaba yanaboneyeho kwizeza abafana be muri iki gihugu cy'Ubuholandi ko bazabona igitaramo cy'amateka kandi ngo akaba yizeye ko bamubabarira kubwo kubatenguha kandi ngo bakaba bazaza ku wa 23 Kamena ari benshi. 

Hagati aho, Burna Boy akaba agiye gukorera igitaramo mu Buholandi nyuma yuko akoze igitaramo ku mukino wa nyuma wa UEFA champions League ari nako yakoze icyo gitaramo avuye Paris na London mu bitaramo by'akataraboneka.