Burna Boy yateye ikirenge mu cya Tiwa Savage

Burna Boy yateye ikirenge mu cya Tiwa Savage

 May 22, 2024 - 15:52

Nyuma y'uko umuhazikazi Tiwa Savage yari yamaze kwinjira mu ruganda rwa cinema, Burna Boy na we bidateye kabiri yateye ikirenge mu cye.

Umuhanzi wo mu gihugu Nigeria, Burna Boy yinjiye mu ruganda rwa cinema aho yashoye imari muri filime yitwa '3 Cold Dishes'.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Nigeria bibitangaza, ngo Burna Boy ari gukora kuri iyi filime ku bufatanye na sosiyete ikora filime yitwa 'Spaceship Films', afatanyije na nyina akaba n’uhagarariye inyungu ze, Bose Ogulu.

Burna Boy yinjiye muri cinema

Iyi ni filime ya mbere ya Burna Boy nyuma yo gufatisha mu mwuga we w’umuziki, aho azafatanya na bamwe mu bakinnyi bakomeye bo muri iki gihugu barimo Asurf Oluseyi, wegukanye igihembo cya African Magic Viewer's Choice Award (AMVCA) 2016, Wale Ojo, Osas Ighodaro, Femi Jacobs, ndetse n’abandi bakinnyi bo muri Côte d'Ivoire na Senegali.

Burna Boy abaye umuhanzi wa kabiri wo muri Nigeria winjiye mu cinema muri uyu mwaka wa 2024, nyuma ya Tiwa Savage uherutse gusohora filime yise “Water & Garri', yasohotse ku ya 10 Gicurasi binyuze kuri Prime Video.