Ivanna Bay umukobwa ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa akaba anaheruka gutangaza ko Davido yamuteye inda, kuri iyi nshuro yongeye kumvikana avuga ko yizera ko Burna Boy aryamana nabo bahuje ibitsinda ngo kubera ko bitumvikana uburyo yaba nta mugore afite cgangwa se n'umwana nk'abandi bahanzi barimo Davido na Wizkid.
Ibi byose Ivanna yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'abafana be ku rukuta rwe rwa Instagram. Ati "Ntekereza ko Burna Boy ari umutinganyi kuko mbona agaragara nk'umutinganyi. Ntabwo byumvikana ukuntu umuhanzi nkawe ukomeye muri Afurika yaba adafite umwana cyangwa umugore."

Ivanna Bay uvuga ko Davido yamuteye inda arimo gushinja Burna Boy ubutinganyi
Nyamara rero, uyu muhanzi aheruka gutangaza ko magingo aya atiteguye kubyara abana hirya no hino, ngo kuko yifuza kuba umubyeyi mwiza ku bana be nk'uko ababyeyi be bamureze neza hamwe na bashiki be.
Ibi akaba yarabitangaje ubwo yaganiraga n'abafana be kuri Twitter agatanga uburenganzira bw'uko abafana be bamubaza icyo bashaka, maze nabo bakamubaza impamvu nta mugore cyangwa se umwana afite nka bagenzi be.
Burna Boy ati " Ndifuza kuzaba umubyeyi mwiza ku bana bange nk'uko ababyeyi bange babigenje kuri nge na bashiki bange. Kugeza igihe nzaba numva ko ngomba gushikama nkabana n'abana bange ndetse n'umugore, nibwo nzashaka."
