Burna Boy ashaka kwishyura Abanyamakuru bakareka kumwandikaho

Burna Boy ashaka kwishyura Abanyamakuru bakareka kumwandikaho

 Nov 3, 2023 - 22:40

Umuhanzi Burna Boy yatangaje ko ashaka kwishyura abanyamakuru bo muri Nigeria bamwandikaho inkuru zimusebya bagashaka ibindi bakora.

Umuhanzi wegukanye Grammy Awards Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy mu muziki wa Nigeria, yatangaje ko ashaka kwishyura abanyamakuru bandika kuri website ndetse no ku mbuga nkoranyambaga (bloggers) muri Nigeria bagahagarika kumwandikaho inkuru burundu, kuko ngo bandika ibintu bimuvuga nabi.

Burna Boy wiyita 'African Giant' akaba yatangaje ko mbere yuko aba umusitari, atari yarigeze abona abanyamakuru bo ku mbuga nkoranyambaga (bloggers) ndetse nabo kuri website, ariko ngo nyuma yuko yamamaye, yatangiye kubona bandika banavuga izina rye.

Burna Boy ashaka kwishyura abanyamakuru bo muri Nigeria ntibazongere ku mwandikaho 

Mu magambo ye yacishije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati " Ni angahe aba-blogger bo kuri Pulsa Nigeria [.....] n'abandi bashobora kwakira? Ndabinginze, muzakore inama mubwire amafaranga mukeneye ariko ntimuzongere na rimwe kunyandikaho inkuru."

Nyuma yuko atangaje aya magambo, abafana bahise bayasamira hejuru baramwihaniza cyane , bavuga ko ibyo bidashoboka kandi ko bakora akazi kabo. Intandaro y'amakimbirane hagati ya Burna Boy n'aba banyamakuru, ikaba ituruka ku kuba bashyira indirimbo ze ku karubanda abantu bakazumva ku buntu.

Burna Boy aravuga ko ataraba umusitari aba-bloggers bo muri Nigeria batakoraga

Umuririmbyi wa 'Last Last' uri kuvugwa mu rukundo n'umunya-Kenyakazi, akaba avuga ko aba banyamakuru (bloggers) bakoresha indirimbo ze mu buryo butemewe, bigahera aho umubano utari mwiza ukomeza gukura, kugera aho uyu muhanzi yifuza kubishyura ariko bakarekera ku mwandikaho inkuru zitari nziza.