Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria Dammy Krane amaze kugera habi mugenzi we David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido amwandagaza ku mbuga nkoranyambaga. Byatangiye amushinja ko yanze kumwishyura amafaranga yakoreye amwandikira indirimbo.
Icyakora, Davido ntiyatindijemo, kuko na we yahise amuha ukuri kutagabanyije, kuko yavuze ko yamucumbikiye, aramugaburira ndetse ngo amwitaho nk'umwana muto ariko ngo arangije yandika imirongo itatu y'indirimbo.

Davido akomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga ashinjwa amadeni
Kuri iyi nshuro, ubwo Dammy Krane yabonaga Burna Boy atangaje ko agiye kwishyura abanyamakuru bo muri Nigeria bakoresha imbuga nkoranyambaga ariko ntibazongere kumwandikaho, yahise asaba uyu muhanzi gutanga ubufasha kwa Davido akishyura amadeni aho kwishyura abo banyamakuru.
Kuri Dammy Krane, yumva Burna Boy ayo mafaranga yaha abanyamakuru, yayafunguramo konti akayita 'GoFundMe' yo gufasha Davido kwishyura amadeni amaze kuba uruhuri kuri we.

Dammy Krane arasaba Burna Boy gufasha Davido akishyura amadeni
Nyuma yuko uyu muhanzi acishije ubu butumwa kuri X, abafana ku mbuga nkoranyambaga bahise bacika ururondogoro bavuga ko aho kugira ngo Burna Boy azishyure abanyamakuru yatekereza ku gitekerezo Krane yatanze.
Mu gihe Davido akomeje kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga, ni na ko amadeni amaze kuba menshi, dore ko uwari umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Nigeria, aheruka kumugeza mu nkiko kugira ngo amwishyure ayo amurimo.
