Britney Spears yaciye umurongo utukura ku muziki we

Britney Spears yaciye umurongo utukura ku muziki we

 Jan 7, 2024 - 08:46

Umuhanzikazi Britney Spears yanyomoje ibihuha byavugwaga ko yaba agiye kugaruka mu muziki.

Umuririmbyikazi w'Umunyamerika Britney Jean Spears yatangaje ko nta gahunda namba afite yo kugaruka mu muziki nk'uko bimaze iminsi bivugwa mu bitangamakuru.

Uyu muhanzikazi, yahamije ko ibyo bivugwa ari ibihuha ko nta gahunda afite yo kugaruka mu muziki. Spears watangiye umuziki mu 1992, yahamije ko n'ibindi byavugwaga ko agiye gusohora album nshya, ari ibinyoma gusa.

Britney Spears yanyomoje ibyavugwa ko yaba agiye kugaruka mu muziki 

Icyakora, yavuze ko mu myaka ibiri ishize, yagiye yandikira abandi bahanzi indirimbo, aho yavuze ko yanditse indirimbo zigera muri 20, gusa ngo yabikoraga yishimisha. Uyu mubyeyi w'abana babiri, atangaje ibi, mu gihe yaherukaga gusohora igitabo cyateje impaka.

Mu minsi yashize, nibwo Spears yasohoye igitabo yise "The Women in Me" yavuzemo urukundo rwe na Justin Timberlake mu 1999, aho ngo uyu muhanzi yamuteye inda, ariko amusaba kuyikuramo, akabyemera, ariko kuri ubu akaba akomeje kubyicuza. 

Britney Spears akaba aheruka gusohora alubumu ya nyuma mu 2016, aho mu 2021 agitandukana na Se warebereraga inyungu ze mu muziki ariko akaza kwiyandikishaho imitungo ye yose,  yatangiye gutangaza ko yumva nta gahunda afite yo kongera gusubira mu muziki. 

Britney Spears akomeje gushavuzwa no kuba yarakuyemo inda ya Justin Timberlake 

Britney Spears ntagahunda afite yo kugaruka mu muziki