Aya ni amasezerano kandi yari agamije gushyira ku ihererezo ry’intambara yo kubohora igihugu yari yaratangijwe na FPR-Inkotanyi ku wa 01 Ukwakira 1990, barwanira uburenganzira bw’ibihumbi by’impuzi zameneshejwe bashaka ko nabo bagaruka mu gihugu cyababyaye.
Mbere y’uko aya masezerano asinywa ku wa 04 Kanama 1993, hari izindi nama nyinshi zari zabanje kuba zose zigamije guhuza uruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda n’Ingabo za RPF-Inkotanyi nyuma y’uko batangije urugamba mu 1990.
Muri izo nama twavuga nk’iyabereye i Mwanza muri Tanzania tariki 10 Ukwakira 1990, iyabereye i Goma mu cyahoze ari Zaire tariki ya 20 Ugushyingo 1990 ndetse n’iyabereye i Zanzibar muri Tanzania tariki 17 Ugushyingo 1991, gusa izi zose ntacyo zagezeho.
Nubwo Perezida Habyarimana yemeye gushyira umukono kuri aya masezerano, ariko ntiyigeze ayishimira na gato kuko yari abizi neza ko hari ububasha azahita yamburwa.
Habyarimana kandi yari abizi neza ko aya masezerano nubwo ayasinye ariko atazashyirwa mu bikorwa, kuko mu mwaka wa 1992, ubwe yivugiye ko aya masezerano ari gutegurwa ari ibipapuro gusa.
Ubwo impande zombi zashyiraga umukono kuri aya masezerano, bemeranyijwe ko agomba gushyirwa mu bikorwa bitarenze iminsi 37.
Aya masezerano yavugaga iki?
Imwe mu ngingo zarimo yari iyo kugabana ubutegetsi:
Isinywa ry’aya masezerano ya Arusha ryitabiriwe n’ishyaka rya PDC, MDL, PSD, PL yose ataravugaga rumwe na Leta, ndetse na MRND ryari riri ku butegetsi.
Impande zombi zemereanyijwe ko hajyaho Guverinoma y’inzibacyuho, kandi Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryo mu 1991 n’aya masezerano akaba aribyo bigize Itegeko rikuru rigenga igihugu mu gihe cy’inzibacyuho cyagombaga kumara amezi 22 mbere y’uko habaho amatora rusange hagashyirwaho inzego zisimbura inzibacyuho.
Bemeje ko Habyarimana akomeza kuba Perezida, naho Twagiramungu Faustin akaba Minisitiri w’Intebe mu gihe cy’inzibacyuho.
Ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi ryahawe Minisiteri eshanu muri 21 zari zigize Guverinoma, FPR-Inkotanyi ihabwa eshanu, Ishyaka rya MDR ritavugaga rumwe na Leta rihabwa enye na Minisiteri, amashyaka asigaye agabana izisigaye zose.
FPR yahawe Minisiteri y’Umutekano n’Amajyambere y’icyaro, iyo gutwara abantu n’itumanaho, iy’Ubuzima, iy’Urubyiruko n’umwanya w’umunyamabanga wa Leta ushinzwe gucyura impunzi.
MDR yahawe Minisiteri enye, PSD na PL zihabwa Minisiteri eshatu naho PDC ihabwa umwanya umwe.
Indi ngingo yari ikibazo cy’impunzi
Kimwe mu mpamvu zatumye Ingabo za RPF-Inkotanyi zitangiza urugamba rwo kubohora igihugu, bari bagamije gucyura impunzi zari zimaze imyaka myinshi zimeneshejwe mu gihugu cyabo.
Ni icyemezo bafashe nyuma yo kubona ko Guverinoma y’u Rwanda nta gahunda ifite yo kuzicyura, ndetse byagiye bishimangirwa kenshi na Perezida Habyarimana nk’aho yigeze kuvuga ko “U RWANDA ARI NK’IKIRAHURE CYUZUYE AMAZI, USHYIZEMO ANDI YAMENEKA.”
Muri aya masezerano impande zombi zemeranyijwe ko kugira ngo amahoro n’ubwiyunge bigaruke mu gihugu, ari uko impunzi zigomba kubanza gutaha.
Bemeranyijwe ko impunzi yose ishaka gutaha mu gihugu nta maniza agomba gushyirwaho, kandi ko mu gihe atashye yemerewe gutura aho ashaka hose mu gihugu.
Bemeje ko hagomba kujyaho Komite ishinzwe gucyura impunzi ndetse no mu biro bya Minisitiri w’Intebe hakajyaho umwanya w’Umunyamabanga ubishinzwe.
Impande zombi zumvikanye ko impunzi zimaze imyaka irenga 10 hanze y’igihugu, ntabwo bagombaga kubaza imitungo basize mu gihe basanga yaramaze gufatwa n’abandi, ibi bigakorwa mu rwego rwo kwirinda amakimbirane mu baturage.
Hemejwe kandi ko imitungo y’impunzi yigaruriwe na Leta, bagombaga guhabwa ingurane.
Hemejwe ko amategeko y’ubwenegihugu avugururwa umuntu akemererwa kugira ubwenegihugu burenze bumwe, mu rwego rwo korohereza impunzi zari zaramaze gufata ubwenegihugu bwo mu kindi gihugu.
Ingingo ya gatanu y’aya masezerano yavugaga ko impande zombi zigiye gukora ibishoboka byose ngo aya masezerano ashyirwe mu bikorwa, kandi bagaharanira Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Icyakora aya masezerano ntabwo yigeze ashyirwa mu bikorwa nk’uko impande zombi zari zabyemeranyijwe.
Ku wa 06 Mata 1994 nibwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi, Ntaryamira Cyprien, yahanuwe ubwo yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe, ubwo bari bavuye muri Tanzania mu biganiro byo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha.

Ubwo impande zombi zasinyaga amasezerano Arusha
