Bihabanye n'ukuri! Nyambo yavuze ikintu abantu benshi bakunda kumwibeshyaho

Bihabanye n'ukuri! Nyambo yavuze ikintu abantu benshi bakunda kumwibeshyaho

 Sep 25, 2024 - 10:26

Umukinnyikazi wa filime Nyarwanda, Nyambo Jesca, yagarutse ku buzima bushaririye yanyuzemo kugira ngo abe ageze aho ari ubu, ahishura n'ikintu abantu benshi bakunze kumwibeshyaho nyamara bihabanye n'ukuri.

Nyambo Jesca uri mu bakobwa bahagaze neza mu mwuga wo gukina filime Nyarwanda muri iyi minsi, avuga ko n'ubwo abantu babona ameze neza ariko burya nawe yanyuze mu buzima bushaririye nk'abandi.

Uyu mukobwa kuri ubu uri gusarura agatubutse muri filime akina zinyuzwa ku muyoboro wa YouTube, yahishuye ko akazi ka mbere yakoze ahembwa yagakoze mu mwaka wa 2020, ubwo Isi yari yugarijwe n'icyorezo cya Covide-19.

Icyo gihe yagakoraga ahembwa amafaranga ibihumbi 30, icyakora yakoraga ataha kwa musaza we n'ubwo atajyaga abura utuntu tumwe na tumwe agura mu rugo nk'umuntu wahembwaga.

Kugira ngo ugeze igihe cyo guhembwa uhabwe ibyo bihumbi 30 byose, byabaga ari urugamba kuko bari bafite umukoresha wiyenza cyane aho wasangaga yarakundaga ku bakata cyane kandi mu bintu bidafatika.

Ati "Akazi ka mbere njyewe nakoze kampembaga ibihumbi 30 ku kwezi. Twari dufite umukoresha wiyenza. Yasangaga ivumbi ahantu agahita agukata ibihumbi 2000, kandi hari ku muhanda ku buryo ivumbi ritabura."

Yavuze ikintu abantu benshi bamwibeshyaho

Mu kiganiro 'This and That', Nyambo yahishuye ko usanga abantu benshi bamwibeshyaho bibwira ko ari umuntu w'umutesi, nyamara ngo ari 'umuribwe'.

Yagize ati "Ikintu abantu bazi kuri Nyambo ariko batazi...bazi ko ndi umutesi  kandi ndi umuribwe.'

Nyambo avuga ko kuba abantu bamureba bakamubonamo umutesi, ari uko yizera ko atari ngombwa ko nawe yababaza abandi ngo abatumye aba umuribwe nawe abiture.

Kuri we yemera ko umuntu aba agomba kubabera inyangamugayo kugira ngo nabo bazahinduke babe abantu beza.

Kugeza ubu Nyambo akina muri filime zitandukanye zinyuzwa ku muyoboro wa YouTube zirimo nk'iyitwa 'My Heart' ya Killaman, izinyuzwa kuri 'Big Mind Comedy' ya Killaman n'izindi zitandukanye.

Nyambo kandi nawe aherutse gutangiza filime ye yise 'Ibanga' imaze gukundwa cyane, aho iba igaruka cyane ku mibereho n'ubuzima bwo mu cyaro muri rusange.