Bianca Censori yongeye kuba inkuru kubera imyambarire ye

Bianca Censori yongeye kuba inkuru kubera imyambarire ye

 Jun 11, 2024 - 15:25

Nyuma y'uko mu minsi ishize inshuti za Bianca Censori zishinje Kanye West kwambika ubusa uyu mugore we, benshi bacitse ururondogoro nyuma yo kubona uyu mugore yongeye kwambara akikwiza.

Umugore w’umuhanzi ukomoka muri Amerika Kanye West, Bianca Sensori yatunguye benshi nyuma yo kugaragara yambaye umwenda upfutse umubiri wose ubwo we n’umugabo we basesekaraga mu Buyapani. 

Iyi myambarire ya Bianca yatunguye benshi kuko yakundaga kwambara ibyo benshi bakunze kwita ubusa igihe cyose yabaga yasohokanye n’umugabo we.

Bianca Censori yongeye kugaragara yambaye yikwije

Uyu mukobwa w'imyaka 29 yagaragaye yambaye ikanzu yo mu bwoko bwa 'Beige flowy maxi', ateze igitambaro cy'umukara, mu gihe umugabo we Kanye na we yari yambaye umwenda wera.
Aba bombi bageze muri icyo gihugu ku wa Gatandatu bagiye mu biruhuko, nyuma y'iminsi mike bagaragaye mu Butaliyani aho bari bamaze iminsi barira ubuzima.

Twabibutsa ko inshuti za Bianca ziherutse kuvuga ko Kanye afata uyu mugore nk’igikoresho cy’ubuhanzi amwambika imyenda imwambika ubusa, gusa nyine benshi batunguwe no kongera kubona Bianca Censori yiyambika akikwiza.