Bercelona itegetswe kugurisha abakinnyi benshi

Bercelona itegetswe kugurisha abakinnyi benshi

 Mar 3, 2023 - 07:37

FC Barcelona irasabwa kurekura abakinnyi bageza byibuze kuri miliyoni 200 z'amayelo kugira ngo yemererwe kwinjizamo abandi mu mpeshyi ya 2023.

FC Barcelona yamaze kubwirwa ko igomba gushaka miliyoni 178 z'amapawundi mu bakinnyi ifite muri uyu mwaka w'imikino, kugira ngo ibashe kuba yakongeramo abakinnyi mu rwego rwo kwiyubaka.

N'ubwo iyi kipe yari ifite ibibazo by'ubukungu mu mpeshyi ishize yabashije gusinyisha Robert Lewandowski, Raphinha, Jules Kounde, Andreas Christensen, Franck Kessie, Hector Berlin na Marcos Alonso, ariko ikibazo cy'ubukungu cyongeye gukomera nyuma y'uko iyi kipe isezerewe muri UEFA Champions League.

Joan Laporta uyobora FC Barcelona yagerageje kugabanya ikibazo cy'ubukungu muri iyi kipe agurisha amafaranga yari kuzinjizwa binyuze mu kugurisha amashusho muri La liga, Perezida wa La liga Javier Tebas yongeye gushyira igitutu kuri iyi kipe.

Ubwo yari i London mu nama yiga ku ishoramari mu mupira w'amaguru, Javier Tebas yagize ati:"Uko bimeze ubu, Barcelona nta mwanya ifite mu ngengo y'imari iyemerera kugura abakinnyi mu isoko ry'igura n'igurisha.

"Barcelona yakoze ibyagize ingaruka kuri La liga kandi turi kubigenderaho. Twabonye ko nta mukinnyi bashobora gusinyisha mu mpeshyi.

"Bagurishije uburenganzira bwabo ku mashusho(Tv rights) miliyoni 700 z'amayelo bagerageza n'izindi nzira mu gukemura icyo kibazo ariko ntabwo bazabikora mu mwaka utaha w'imikino. Dufite amabwiriza ngenderwaho akurikizwa. Ku musozo wa buri soko tubwira amakipe yose ibyo ashobora gushora.

"Bagomba kugabanya bakava kuri miliyoni 650 z'amayelo bakagera kuri miliyoni 450 z'amayelo, bivuze ko ari guteza ugukuraho miliyoni 200 z'amayelo.

"Bagomba kugabanya ibyo bashora ku bakinnyi kandi twabagiriye inama yo kugurisha abakinnyi kuko uko bazamura amafaranga mu kugurisha bazabasha gusohora 40% yayo."

Ibi bivuze ko FC Barcelona igomba gukora uko ishoboye ikarekura abakinnyi kugeza igize miliyoni 200 z'amayelo, n'ubwo amategeko azaba ayemerera gukoresha 40% gusa ariyo miliyoni 80 z'amayelo.

Ibi bizaba ikibazo gikomeye kuri iyi kipe izaba ishaka kwiyubaka mu mpeshyi ngo irebe ko yagaruka muri shampiyona na UEFA Champions League y'ubutaha ikomeye kurushaho ngo irebe ko yakwitwara neza.

Barcelona izashaka aya mafaranga ihereye ku bakinnyi yatije barimo Clement Lenglet uri muri Tottenham, Alex Collado uri muri Elche, Sergino Dest uri muri AC Milan, na Hector Berlin uri muri Sporting Lisbon.

Hari kandi abakinnyi ba FC Barcelona bagiye bavugwaho kwifuzwa n'amakipe atandukanye nka Ferran Torres washakwaga na Arsenal, Frenkie de Jong na Frank Kessie bivugwa ko bifuzwa na Manchester United.

Barcelona izarekura abakinnyi benshi(Net-photo)