Bayern Munich yigize akiziritse ku muhoro

Bayern Munich yigize akiziritse ku muhoro

 Jul 10, 2023 - 05:36

Ikipe ya Bayern Munich ikomeje gukora ibishoboka byose ngo irebe uko yasinyisha rutahizamu Harry Kane uri mu mwaka wa nyuma ku masezerano ye.

Ikipe ya Bayern Munich ibona Harry Kane nk'umukinnyi ushobora gusimbura neza Robert Lewandowski werekeje muri FC Barcelona mu mwaka ushize.

Harry Kane usigaje umwaka umwe ku masezerano ye byitezwe ko Daniel Levy uyobora Tottenham ashobora kumurekura akagenda, ariko akaba adashaka kumutanga mu ikipe ya Manchester United nayo yagaragaje ko imwifuza.

Ibi biha amahirwe akomeye ikipe ya Bayern Munich, ariko nayo amafaranga yatangiye itanga Tottenham yayayeye utwatsi itanabitekerejeho kuko byafashwe nko gusuzugura uyu rutahizamu n'ikipe ye 

Nyuma yo gutanga miliyoni 60 z'amapawundi ku nshuro ya mbere Tottrnham ikazanga, Sky Germany yatangaje ko Bayern Munich yongeye gutanga miliyoni 68 ariko nazo byitezwe ko Tottenham itaza kuzemera.

Bivugwa ko Tottenham yifuza miliyoni 100 z'amapawundi kugira ngo ibe yarekura uyu mwongereza, ariko nanone ikaba ishobora kumutanga ku ari munsi bitewe n'uko atagurishijwe muri iyi mpeshyi yagendera ubuntu mu mpeshyi itaha.

Mu minsi ishize kandi byavuzwe ko Harry Kane yaba yaramaze kumvikana na Bayern Munich ibimureba ku giti ke, hakaba hasigaye kumvikana hagati y'amakipe yombi.

Mu gihe Bayern Munich itabasha kumvikana na Tottenham kuri Harry Kane, byitezwe ko izerekeza amaso kuri rutahizamu Victor Osimhem wa Napoli nawe ushakishwa n'amakipe menshi.

Bayern Munich ishaka Harry Kane ku bubi n'ubwiza(Image:Getty)