Batatu bahataniye igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi muri Rayon Sports

Batatu bahataniye igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi muri Rayon Sports

 Feb 22, 2023 - 08:31

Rayon Sports yashyize hanze abakinnyi batatu bazavamo uzahabwa igihembo cy'umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi kwa Gashyantare.

Muri uku kwezi kwa Gashyantare 2023, Rayon Sports yakinnyemo imikino itatu. Umukino yanganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa, iyo yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa ndetse n'uwo yatsinzemo Gasogi United ibitego 2-1.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, iyi kipe yatangaje ko Eric Ngendahimana ukina hagati mu kibuga, Ndekwe Felix ukina hagati mu kibuga, na Mitima Isaac ukina mu mutima w'ubwugarizi, aribo bazavamo umwe uzahabwa igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi kwa Gashyantare.

Abafana ba Rayon Sports bemerewe gutora umukinnyi umwe baha amahirwe yo kwegukana igihembo, ibirori byo guhemba bikaba bizaba tariki 28 Gashyantare 2023 kuri Skol Stadium iherereye mu Nzove.

Ni igikorwa kandi Rayon Sports igiye gukora ifatanyije n'umufatanyabikorwa wayo ariwe Skol basanzwe bakorana ibikorwa bya buri munsi.

Tariki 25 Gashyantare 2023 nibwo Rayon Sports izagaruka mu kibuga aho izaba yasuye Rutsiro FC. yi kipe itazirwa Murera ubu yicaye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 39, irushwa inota rimwe na APR FC iri ku mwanya wa mbere.

Batatu bahataniye igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi