Urukiko rwemeje ko basanze abagore bose bagaragara muri ayo mashusho baryamanye na Barthazal, bose ari bakuru kandi bari hejuru y'imyaka y'ubukure ariyo 18, bisobanuye ko nta n'umwe yigeze afata ku ngufu cyangwa se ngo amushuke.
Bavuze ko kandi mu bipimo by'ubuzima bafashe, byagaragaje ko nta ndwara n'imwe yandurira mu mibonano mpuzabitsina Barthazal yanduje aba bagore byaryamanye.
Urukiko kandi ryagaragaje ko abagabo b'abagore Barthazal yaramanye nabo, nta n'umwe wigeze aza gutanga ikirego ahubwo bamwe bagiye baza gushimira Barthazal ku bwo gushyira hanze imico mibi y'abagore babo batari bazi, kuri ubu bamwe bakaba baratangiye kugana inzira z'amategeko ngo bahabwe gatanya n'abo bagore.
Nyuma y'uko Barthazal agizwe umwere kuri ibi by'amashusho, yatangaje ko nawe agiye kujyana mu nkiko uwashyize hanze ayo mashusho amushinja kwangiza ubuzima bwe bwite, kumutamaza ku karubanda harimo umugore we, umuryango we ndetse n'umuryango mugari muri rusange.
Icyakora nubwo iby'aya mashusho yabihanaguweho, Barthazal akomeje gukurikiranwa ku byaha birimo ibya ruswa no kunyereza umutungo ari nabyo byatumye atabwa muri yombi.
Barthazal wari umuyobozi w'Ikigo cya Guinea Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y'Imari, yatawe muri yombi mu ntangiriro z'Ugushyingo 2024, nyuma gufatanwa amashusho 400 yagiye yifata aryamye n'abagore batandukanye barimo n'abayobozi bakomeye nka Mushiki wa Perezida, abagore b'abaminisitiri, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'igihugu n'abandi.
Aya mashusho yayafatanwe ubwo yakorwagaho iperereza ku byaha yari akurikiranyweho byo kunyereza umutungo na ruswa, ubwo yasakwaga mu rugo iwe bakayamusangana.
Barhazar Engoga Ebang yagizwe umwere
