Barcelona yishyizeho undi muzigo w'imyaka 24

Barcelona yishyizeho undi muzigo w'imyaka 24

 Apr 25, 2023 - 09:01

FC Barcelona yamaze kubona miliyari 1.3 y'amapawundi izakoresha mu kuvugurura sitade yayo Camp Nou, ariko iyabona mu nguzanyo izishyura mu myaka 24.

Ku wa Mbere nibwo FC Barcelona yemeje ko hari ibigo by'ishoramari byemeye gushyigikira umushyinga wo kuvugurura sitade ya Camp Nou, gusa amazina y'ibi bigo ntiyatangarijwe abakunzi bayo.

Sitade Camp Nou izavugururwa ikurwe ku myaka ibihumbi 99 ifite yicarwaho n'abafana igezwe ku bihumbi 105, iyo nguzanyo ikazishyurwa mu gihe kiri hagati y'imyaka itanu na 24 nyuma yo kuvugururwa, ndetse ikazajya yishyurwa mu mafaranga sitade izajya iba yinjije.

Sitade Camp Nou igiye kuvugururwa (Image:Getty)

FC Barcelona n'ubwo iri kwitwara neza muri iyi minsi ikaba inayoboye urutonde rwa shampiyona ya La liga, imaze imyaka isaga ibiri iri mu bibazo by'ubukungu byanatumye itakaza Lionel Messi wayikozemo amateka akomeye cyane.

Joan Laporta uyobora iyi kipe yagerageje kuyigabanyiriza umwenda nyuma yo kuyifata ifite umwenda wa miliyari 1.15 y'amapawundi, akaba yarafaahijwe n'ibigo by'ishoramari birimo Goldman Sachs na JP Morgan.

Barcelona kandi iri mu bindi bibazo itarabasha kwikuramo aho ishinjwa kuba yarishyuye igihe kinini María Enríquez Negreia wabaye Visi-Perezida wa komite y'abasifuzi muri Espagne.