Bamwe mu bahanzi bo muri Uganda bikomye abakora mu kigo gishinzwe umuco

Bamwe mu bahanzi bo muri Uganda bikomye abakora mu kigo gishinzwe umuco

 Dec 20, 2024 - 22:38

Bamwe mu bahanzi bafite ibihangano byakumiriwe kongera gucurangwa ahantu na hamwe muri Uganda bitewe n’uko basanze bihabanye n’umuco, batangiye kwikoma bamwe mu bakora mu kigo gishinzwe umuco cyazifunze, bavuga ko harimo abagambanyi.

Umuhanzi Gravity Omutujju mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, nawe yagaragaje ko kuba barakumiriye indirimbo ze bisa n’aho bamubangamiye mu bwisanzure bw’ubuhanzi bwe.

Yakomeje avuga ko kuva kera izi ndirimbo ari zo yashyiraga hanze, ariko nta na rimwe bari barigeze bazivuga nabi.

Yakomeje avuga ko ikigo k’igihugu kijya gufata iki cyemezo cyo guhagarika indirimbo ze, byatijwe imbaraga n’abantu bamwe na bamwe bamufitiye ishyari, bakamurwanya bihishe inyuma y’umuziki we.

Icyakora we avuga ko agomba kubaha icyemezo bafashe, ndetse yamaze kwiyakira ndetse yiteguye gushyira mu bikorwa amabwiriza mashya bahawe yo kugenderaho.

Ati “Hari abantu benshi bafite ishyari batajya bishimira ibyo dukora. Iki kibazo cyanyeretse ko hari abantu benshi batarwanya indirimbo gusa, ahubwo banarwanya umuntu.

Ibi yabivuze nyuma y’uko n’umubyinnyikazi Ritha Dancehall nawe wakumiriwe kugaragara ku rubyiniro bitewe n’imyambarire ye ihabanye n’umuco, yavugaga ko abakora muri iki kigo nibatamwereka ifoto bavuga ko yambaye impenure, azabajyana mu nkiko abashinja gusebya isura ye n’akazi ke.