Bamwe bati byamubanye byinshi! Messi yahaye mugenzi we igihembo yatsindiye

Bamwe bati byamubanye byinshi! Messi yahaye mugenzi we igihembo yatsindiye

 Apr 18, 2023 - 06:28

Rutahizamu w'umunya-Argentine Lionel Messi umaze kwegukana ibihembo bitari bike mu bihatanirwa n'abakinnyi ba ruhago ku isi, yahaye mugenzi we bakinana muri Argentine igihembo yatsindiye agikinira FC Barcelona.

Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi b'ibihe byose bitewe n'ibikorwa yakoze mu mupira w'amaguru mu mateka y'isi, ndetse hari n'abadatinya kwemeza ko yaba yarageze ku rwego rw'ibihangange muri uyu mukino nka Diego Maradona n'umunya-Brazil Pele.

N'ubwo azwi nk'umwe mu bakinnyi bacecetse cyane ndetse abamwegereye bakavuga ko yakuze ari umukinnyi ugira isoni, hari benshi bagenda bavuga ibihe byiza bagiye bagirana nawe ntibahweme kwemeza ko ari umugwaneza.

Umwe mu bakinnyi bavuga ubugwaneza bwa Lionel Messi ni Leandro Paredes bakinanye igihe kitari gito mu ikipe y'igihugu ya Argentine aho batwaranye Igikombe cy'isi, Copa America ndetse na Finalissima, bakaba baranakinanye umwaka umwe muri PSG.

Leandro Paredes aherutse kugirana ikiganiro na Caja Negra aho aherereye mu Butariyani yerekana aho abika ibihembo bitandukanye yagiye atwara, birimo umupira(wo gukina) yakuye muri Qatar wasinyweho n'abakinnyi ba Argentine batwaranye Igikombe cy'isi.

Umunyamakuru yatunguwe no kubona muri ibyo bihembo bya Paredes harimo igihembo cy'umukinnyi w'umwaka wa La liga 2020-2021 cyahawe Lionel Messi ubwo yari akiri muri FC Barcelona.

Paredes yabajijwe impamvu icyo gihembo cya Messi kiri mu bihembo bye, arasubiza ati:"Agera muri PSG namusabye ko yakimpa, ubundi arakimpa."

Igihembo cya Messi yahaye Paredes(Net-photo)

Leandro Paredes yagaragarijwe ubugwaneza na Messi nyuma y'umwaka umwe gusa amugaragarije uburakari bukabije mu kibuga, ubwo bahuraga PSG yahuye na Barcelona muri Champions League.

Paredes ati:"Yarandakariye kubera ibyo nabwiye umukinnyi dukinana akanyuma, yahise andakarira.

"Yararakaye cyane. Yarantutse. Byari bibi. Yashakaga kunyica, numvaga nshaka kwitahira. Ubu iyo tubiganiriyeho, turabivuga tugaseka ariko yari yandakariye cyane icyo gihe. Yashakaga kunyica."

Leandro Paredes yari umwe mu bafashije ikipe y'igihugu ya Argentine kwegukana Copa America mu 2021, kikaba cyaricyo gikombe cya mbere gikomeye Messi yari atwaye mu ikipe y'igihugu.

Paredes kandi yari kumwe na Messi nanone mu gikombe cy'isi giherutse kubera muri Qatar, aho byarangiye iyi kipe yari iyobowe na Messi itsinze u Bufaransa hifashishijwe penariti ku mukino wa nyuma, ikegukana Igikombe cy'isi nyuma y'imyaka 36 itagikoraho.

Paredes na Messi batwaranye ibikombe bibiri bikomeye mu ikipe y'igihugu(Image:Getty)