BAL 2023:REG BBC yakatishije itike y'imikino ya nyuma izabera i Kigali

BAL 2023:REG BBC yakatishije itike y'imikino ya nyuma izabera i Kigali

 Mar 16, 2023 - 04:53

Ikipe ya REG Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino y'amajonjora ya BAL 2023 yaraye itsinze umukino wayo wa gatatu utuma ihita ibona itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera i Kigali.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu i Dakar muri Senegal mu nyubako ya Dakar Arena ahari gukinirwa imikino y'amajonjora ku makipe aherereye muri Sahara Conference.

Nyuma yo gutsinda imikino ibiri yabanje, REG BBC yasabwaga gutsinda Association Sportive de Douanes yo muri Senegal kugira ngo ihite ikatisha itike yo kuzakina imikino ya nyuma izabera i Kigali muri Kigali Arena.

REG BBC yatsinze AS Douanes mu mukino wa gatatu

Agace ka mbere karangiye REG BBC ifite amanota 25 kuri 12 ya AS Douanes, agace ka 3 karangira ari amanota 17 kuri 12 ya AS Douanes, agace ka gatatu nako karangira REG BBC ifite amanota 15 kuri 12 ya AS Douanes, naho agace ka nyuma karangira AS Douanes igatsinze n'amanota 19 kuri 12 ya REG BBC. Muri rusange umukino warangiye ku giteranyo cy'amanota 69 ya REG BBC kuri 55 ya AS Douanes.

N'ubwo igisigaje imikino ibiri, REG BBC yahise ikatisha itike y'imikino ya kimwe cya kane izakinirwa i Kigali. REG isigaje umukuno wa Stade Malien na US Monastirienne ifite igikombe giheruka.

Icyo iyi mikino izafasha REG BBC nuko mu gihe nayo yayitwaramo neza yasoza ku mwanya mwiza, bityo bikayirinda kuzatangirira ku makipe akomeye muri ¼.

Imikino ya ¼ izatangira tariki 21 Gicurasi 2023 irangire tariki 27 Gicurasi uyu mwaka. Hazahurira amakipe ane yavuye muri Sahara Conference ari naho REG BBC iri, ndetse n'andi ane yo mu gice cya Nile Conference.

Umukino ntiwari woroshye ariko REG BBC yabonye intsinzi

REG BBC yahise ikatisha itike ya kimwe cya kane