Bakame wari umaze igihe mu bushomeri yasinyiye ikipe nshya

Bakame wari umaze igihe mu bushomeri yasinyiye ikipe nshya

 Jan 10, 2023 - 17:36

Ndayishimiye Eric ukunze kwitwa Bakame yamaze gusinyira ikipe ya Bugesera FC kuzayifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi ku izina rya Bakame wari umaze iminsi nta kipe afite yasinye mu ikipe ya Bugesera FC

Bugesera FC yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame amasezerano y’amezi atandatu, akaba azayikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona 2022-2023 yenda gutangira.

Uyu muzamu yaherukaga mu ikipe ya Police FC yatandukanye nayo mu mpeshyi ya 2022, kuva icyo gihe kugeza ubu akaba nta kipe yari afite dore ko yabanje no kugaragara akorera imyitozo muri Bugesera FC ubwo shampiyona yendaga gutangira ariko bikarangira adasinyishijwe.

Bakame yabaye umuzamu w'ikipe y’igihugu Amavubi kuva ndetse aba umuzamu mu makipe atandukanye arimo Renaissance, Les Citadins, AS Kigali, ATRACO, APR FC, Rayon Sports, Police FC, ndetse na Tusker yo muri Kenya.

Bakame yasinye muri Bugesera FC