Ayra Starr yahishuye inkomoko y'amazina ye y'ubuhanzi

Ayra Starr yahishuye inkomoko y'amazina ye y'ubuhanzi

 Dec 26, 2023 - 10:42

Umuhanzi wo muri Nigeria Ayra Starr, yatangaje ko Don Jazzy ari mubagize uruhare mu mazina y'ubuhanzi afite, ndetse avuga n'icyo ayo mazina asobunuye.

Icyamamare mu muziki wa Nigeria umuhanzi Oyinkansola Sarah Aderibigbe uzwi ku mazina ya Ayra Starr, yahishuye ko burya agitangira umuziki, atitwaga 'Arya Starr', ahubwo ko ubwo yinjiraga mu nzu itunganya umuziki ya Mavin Records ikaba iya Don Jazzy, ari ho ubuzima bwe n'amazina ye byahise bihindukira. 

Mu kiganiro Ayra Starr yatanze kuri Noheli kuri televiziyo 'Arise TV', akaba yarasobanuye igitekerezo kiri inyuma y'amazina akoresha ku rubyiniro uyu munsi, aho yashimangiye ko bosi we Don Jazzy ari umwe mu bamuhaye amazina akoresha kuri ubu.

Ayra Starr aremeza ko Don Jazzy yagize uruhare mu mazina y'ubuhanzi afite

Umuririmbyi wa 'Rush' akaba yavuze ko yumvaga yakitwa “Ayra”, ariko ngo bosi we aza kongeraho “Starr” 'bivuze umuntu ufungutse mu bitekerezo'. Kuri Arya Starr akaba avuga ko icyo gisobanuro cya 'Starr' ari cyo aba ashaka kandi ko abyubaha cyane.

Ni mu gihe kandi yavuze ko mbere yuko yinjira muri Mavin Records, yitwaga “Oyin,” aho iri zina ari impine y'izina rye rya mbere Oyinkansola. Akaba yunzemo ko izina "Ayra" rikomoka mu rurimi rw'iki-Yoruba bivuze ngo 'Imana iramvugisha'.

Umuhanzi Ayra Starr, akaba ari umwe mu bahanzi bakomeye muri ibi bihe mu gihugu cya Nigeria, dore ko indirimbo ye "Rush" iri mu ziri guhatana mu bihembo bya Grammy Awards 2024. Ayra Starr w'imyaka 21, akaba afite inkomoko muri Benin, aho ahamya ko yatangiye umuziki ubwo yirirwaga acuruza agataro ku mihanda. 

Umuhanzi Ayra Starr wo muri Nigeria watangiye umuziki acuruza agataro