Rudakubana, ukomoka muri Banks, Lancashire, yemeye ibyaha bitatu aregwa byo kwica Elsie Dot Stancombe, ufite imyaka 7, Alice da Silva Aguiar, ufite imyaka 9, na Bebe King, ufite imyaka 6, ku ya 29 Nyakanga 2024 abasabze mu ishuri.
Nk’uko amakuru ya BBC akomeje abibitangaza, ngo yemeye kandi ibyaha 10 aregwa byo gushaka kwica, n'ibyaha bibiri bifitanye isano n’iterabwoba.
Ikinyamakuru The Independent kivuga ko King na Stancombe bapfiriye mu ishuri aho yabatereye ibyuma, mu gihe da Silva Aguiar yaje gupfira mu bitaro azize ibikomere. Abana batanu n'abantu bakuru babiri na bo baje kuvurirwa mu bitaro nyuma y'ibyabaye.
Tubibutse ko ayo marorerwa yabereye mu ishuri ry’imbyino mu kigo cy’umuryango wa Hart Space kiri mu majyepfo y’u Bwongereza, ubwo abana bari baje mu biruhuko by'amashuri, bafite insanganyamatsiko yo kwishimira umuhanzikazi Taylor Swift bakundaga byo gupfa.
Biteganijwe ko uyu musore wari wahakanye ibyaha mu kwezi gushize, azakatirwa ku wa Kane w'iki cyumweru tariki ya 23 Mutarama.
