Arsenal irungukira mu bihombo bya Juventus na Liverpool

Arsenal irungukira mu bihombo bya Juventus na Liverpool

 May 23, 2023 - 02:50

Uko ikizere cyo gukina Champions League gisa n'icyayoyotse kuri Liverpool na Juventus, niko ikipe ya Arsenal yo iri kubyinira ku rukoma.

Nyuma yo gukurwaho amanota 15 muri shampiyona ya Serie A ikajurira ikaba iyasubijwe, nyuma yo gusuzuma ubujurire bwayo, ku munsi w'ejo byemejwe ko Juventus ikurwaho amanota 10 muri Serie A y'uyu mwaka aho yahise yisanga ku mwanya wa karindwi.

Mu gihe shampiyona ya Serie A ibura imikino ibiri gusa ngo irangire, Juventus irasabwa gutsinda AC Milan mu mpera z'iki cyumweru, bitaba ibyo ikizere cyo kujya muri Champions League kikaba kirangiye.

Ikipe ya Liverpool nayo isigaranye amahirwe angana n'igitonyanga ku kuba yabona itike ya Champions League, kuko mu mikino ibiri Manchester United isigaje irasabwa kubonamo inota rimwe gusa.

Kuba aya makipe yombi atazakina UEFA Champions League y'umwaka utaha ni byiza cyane kuri Arsenal kuko izabona amahirwe yo kuba mu gakangara ka kabiri ubwo bazaba bagiye gutombora amatsinda ya Champions League.

Ibi biha Arsenal amahirwe akomeye yo kutajya mu itsinda rikomeye cyane, kuko itsinda izaba iri kumwe n'ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona mu gihugu kimwe, nayo ariyo makipe azaba akomeye muri iryo tsinda.

Muri Mutarama nibwo Juventus yahamijwe ibyaha bijyanye n'imikoreshereze y'amafaranga yakoze mu myaka itatu ubwo yari igifite diregiteri w'imikino Fabio Paratici werekeje muri Tottenham mu 2021.

Aha harimo aho Juventus yagiye ikoresha amafaranga menshi mu guhemba abakinnyi cyane cyane mu gihe cya Covid-19 aruta ayagaragazwaga mu bitabo, byatumye inashora amafaranga menshi kurusha ayo yari kwemererwa kugura abakinnyi no guhemba.

Si ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Butariyani gusa kandi kuko UEFA nayo yamaze gutangira iperereza rishobora kurangira Juventus inahagaritswe mu mikino yose ya UEFA mu gihe yabona n'itike mu mwaka utaha.

Bitewe n'amanota Liverpool na Juventus zifite mu mikino ya Champions League iheruka, iyo zibona itike uyu mwaka byari gutuma Arsenal itajya mu gakangara ka kabiri, ibi byari gutuma Arsenal ijya mu byago byo kujya mu itsinda rikomeye.

Arsenal izungukira mu guhomba kwa Liverpool na Juventus(Image:Getty)