Arsenal ikomeje gukinishwa uw'injangwe n'imbeba

Arsenal ikomeje gukinishwa uw'injangwe n'imbeba

 Jun 20, 2023 - 12:21

Ikipe ya West Ham ikomeje gucengana na Arsenal yifuza umusore wayo Declan Rice ishaka kubyazamo agatubutse.

Ku nshuro ya kabiri ikipe ya West Ham United yongeye kwanga amafaranga yahabwaga n'ikipe ya Arsenal ku mwongereza Declan Rice ukina hagati mu kibuga.

Ikipe ya Arsenal yari yasubiye mu ikipe ya West Ham United ivuga ko ishaka gutanga miliyoni 75 z'amapawundi, zizaherekezwa n'izindi 15 zizatangwa bitewe n'uko uyu musore azitwara muri iyi kipe yambara umweru n'umutuku.

Declan Rice niwe mukinnyi wa mbere Arsenal yifuza dore ko yamwizeho kuva muri Mutarama, umutoza Mikel Arteta akaba yifuza kuba amufite mbere yo gutangira imikino ya pre-season muri Nyakanga 2023.

Bivugwa ko ibyo kumvikana hagati ya Arsenal na Declan Rice byo byamaze kumvikanwaho, ariko igisigaye gukemurwa akaba ari kumvikana na West Ham United amafaranga agomba gutangwaho.

Ikipe ya Arsenal kandi si Declan Rice iriho wenyine kuko ikomeje kureba uko yasinyisha Kai Havertz, byitezwe ko Chelsea yamurekura kuri miliyoni 60 z'amapawundi.

West Ham ikomeje kunaniza Arsenal kuri Declan Rice