Arafunze nyuma yuko umugabo we apfuye barimo gutera akabariro

Arafunze nyuma yuko umugabo we apfuye barimo gutera akabariro

 Nov 17, 2023 - 18:50

Umugore wo mu gihu gihugu cya Kenya, yatawe muri yombi nyuma yuko umugabo bateraga akabariro yitabye Imana arimo kurangiza.

Umugore w’imyaka 28, wubatse, witwa Winfred Mueni ari mu maboko ya polisi, nyuma yuko umugabo w’inshuti ye witwa Titus Njoroge w’imyaka 30 yitabye Imana barimo gutera akabariro mu gace ka Baba Dog muri Kenya.

Winfred Mueni yatawe muri yombi nyuma yuko uwo bateraga akabariro yitabye Imana

Amakuru avuga ko yari yagiye mu kabari aho yari yasanze umugabo we w’isezerano wari kumwe n’inshuti ze barimo gutegura ikiriyo k’inshuti yabo, aho banywereye kugeza saa saba z’igicuku, mbere yuko umugabo we agenda akamusiga muri ako kabari.

Nyuma yuko umugabo we agiye akamusigana n’inshuti ze barimo kunywa, umugabo w’inshuti y’uyu mugore yahise ahasesekara, bakomeza gusangira.

Icyakora, nyuma ni bwo polisi yaje gusanga umurambo w’uyu mugabo witwa Njoroge iwe, ari na bwo uyu mugore yahise atabwa muri yombi nk’umuntu wanyuma wabonanye na we.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yataye ubwenge akaza no kwitaba Imana, nyuma yo kugera ku byishimo bya nyuma(kurangiza) mu gihe cyo gutera akabariro.

Winfred na Njoroge bari banasinze cyane

Nyuma yo kubona iri shyano, uyu mugore yahise ahamagara inshuti ze, ari na bwo polisi yahageze. Nubwo uyu mugabo yitabye Imana mu gihe cyo kurangiza, polisi yo ivuga ko n’inzoga zabigizemo uruhare, kuko ngo bari basinze bikomeye.